00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mulix, murumuna wa TMC yakomoje ku mvune z’abahanzi bo muri Diaspora

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 November 2024 saa 01:02
Yasuwe :

Mugisha Félix wahisemo izina ry’ubuhanzi rya Mulix, akaba murumuna wa Mujyanama Claude wamamaye nka TMC mu itsinda rya Dream Boyz, yavuze kuri zimwe mu ngorane ahura nazo nk’umuhanzi ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga, ikibazo ahuje na bagenzi be baba muri diaspora.

Mulix wagiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2018, yavuze ko abahanzi bakorera umuziki hanze y’u Rwanda bahura n’ingorane cyane ko aba Producers baba bakorana baba bari mu gihugu, bityo ugasanga bibasaba imbaraga nyinshi kugira ngo bakore ibihangano byiza.

Ibi Mulix yabikomojeho nyuma yo gusohora indirimbo ye ya kane yise ‘Luza’.

Yagize ati “Urumva gukorera umuziki hanze y’u Rwanda biba bigoye kuko dukorana n’aba-producers bo mu Rwanda, gukora mutari kumwe bituma ukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo igihangano cyawe kijye hanze kimeze neza.”

Kuri ubu uyu musore ari gukorana cyane na Producer Prince Kiiiz cyane ko ari we umukorera indirimbo ze zose ugezweho mu Rwanda mu batunganya indirimbo.

Mulix ni bucura mu muryango w’iwabo wa TMC. Yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga muri kaminuza aho azasoza mu mpera z’uyu mwaka.

Mulix, murumuna wa TMC yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Luza' anakomoza ku mvune z’abahanzi bo muri Diaspora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .