Mukeshimana arifuza gushinga uruganda rukora imyenda y’imbere mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 Ukwakira 2020 saa 05:06
Yasuwe :
0 0

Mukeshimana Anitha umukobwa wihebeye ubucuruzi bw’imyenda y’imbere y’abagore, nyuma yo gutangiza imyenda yitiriye kompanyi ye kuri ubu yatangiye urugendo rumuganisha ku gufungura uruganda ruyikora.

Mukeshimana yize ibijyanye n’ubukungu anafitemo impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Zari inzozi ze imyaka myinshi gucuruza ibijyanye n’imyenda y’imbere ari nabyo yahise yinjiramo akirangiza amashuri.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati "Kuva mu 2012 natekerezaga ko nacuruza imyenda y’imbere. Urukundo rw’ubu bucuruzi rwaturutse ko nabonaga hano mu Rwanda nta myenda myiza ihari bityo ushaka kwambara neza ugasanga bimusaba kujya kugurira kure.”

Uyu mukobwa mu 2018 nibwo yerekeje mu Bushinwa gutembera, avayo abonye uburyo bwo kurangura iyi myenda. Ku ikubitiro yashoye 3 700 000 Frw.

Nta duka yari afite, imyenda ya mbere Mukeshimana yaranguye yayicuruje ayizunguza ndetse avuga ko inshuti ze arizo za mbere zamuguriraga zikanamurangira abandi bakiliya.

Mu byumweru bibiri gusa yari amaze gucuruza miliyoni ebyiri. Mu kwezi kumwe gusa imyenda yari imushiranye ahita asubira kurangura.

Kugeza ubu Mukeshimana amaze imyaka ibiri afunguye iduka, muri iyi myaka yishimira ko byibuza atakirangura imyenda mu maduka ahubwo asigaye ajya gukoresha ku ruganda.

Ati "Kugeza ubu Imana yaramfashije mfite ‘Brand’ yanjye yitwa Ella, Nkorana n’inganda zo mu Bushinwa bakankorera imyenda nshaka nkayicuruza neza.”

Nyuma yo gushinga ‘Brand’ ye bwite, Mukeshimana avuga ko ubu amaso ayahanze gukora uruganda rukora iyi myenda y’imbere mu Rwanda.

Ibi ngo naramuka abigezeho, bizagabanya amafaranga yaranguraga imyenda mu Bushinwa, anashimangire gahunda ya Leta yo kurushaho gucuruza ibikorerwa mu Rwanda.

Ikiganiro na Mukeshimana umaze gukora Brand y’imyenda y’imbere y’abagore

Mukeshimana Anitha avuga ko afite inzozi zo gushinga uruganda rukora imyenda y'imbere y'abagore
Mukeshimana acuruza imyenda y'imbere y'abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .