Mukarusine ufite ubumuga bw’uruhu yavuze impinduka zavuye ku ndirimbo ya King James yagaragayemo (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 5 Ugushyingo 2019 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Mukarusine ufite ubumuga bw’uruhu ahamya ko hari impinduka z’uburyo rubanda bafata ufite ubumuga zatewe no kumubona mu ndirimbo ya King James "Igitekerezo".

King James mu mashusho y’indirimbo ye ‘Igitekerezo’, yatunguye abantu ubwo yifashishaga umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu agaragaza ko urukundo rujya aho rushaka.

Mu kiganiro yahaye IGIHE akimara gushyira hanze iyi ndirimbo yavuze ko yari agamije kwerekana ko abafite ubu bumuga nabo bakwiriye guhabwa agaciro nk’abandi bantu batabufite.

Iyi ndirimbo yahise yakirwa neza ndetse mu gihe cy’amezi icyenda, yarebwe n’abarenga Miliyoni kuri Youtube.

Incamake ku mukobwa uri muri iyi ndirimbo

Yitwa Mukarusine Claudine afite imyaka 28, ni imfura mu muryango w’abana batanu. Abandi bane bose bamukurikira nta n’umwe ufite ubumuga bw’uruhu.

Yize muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’Uburezi mu yahoze ari KIE ryari riherereye i Remera mu Karere ka Gasabo, mu ndimi n’Ubuvanganzo asoza mu 2017.

Ni umukobwa w’umuhanga kandi uganirana ubushishozi, iyo muvugana akubwira ko kugira ubumuga bw’uruhu byigeze kumutera ipfunwe ariko ubu yamaze kwiyakira.

Ubu ni Visi Perezida w’Umuryango w’Abafite Ubumuga bw’Uruhu mu Rwanda, OIPPA.

Amashusho y’iyi ndirimbo yatumye ahindura imibereho

Aha yagize ati” Njya mu mashusho byari byiza nari nabaye umu star, sinzi niba hari byinshi nahindutse ahubwo nize byinshi kurusha. Abantu barahindutse hari ukuntu bambonye. Nabonye ko hari ibintu biba bikenewe ariko bidakorwa. Nabonye uko nakwitwara mu gihe abantu bose bampanze ijisho.”

Avuga ko nyuma yo kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo bikamamara byatumye yirinda kujya mu bantu benshi, ati” Natangiye kwirinda kujya mu bantu benshi kubera ko hari igihe ushobora gukora akantu gato ukita agasanzwe ugasanga ntabwo ari urugero rwiza utanze bigatuma rya zina wari umaze kugeraho rihungabana.”

Mukarusine avuga ko yakuze akunda ibintu bijyanye n’imyidagaduro, yemeza ko yakuranye impano zirimo; kwandika indirimbo, kuririmba, kwandika imivugo, kubyina Kinyarwanda no gukora imbwirwa ruhame, ariko ngo ntiyigeze abiha wo kubikora.

Kujya mu mashusho ya King James ntabwo yigeze abimwishyuriza, Mukarusine yagize ati” Sinakuze mfite amafaranga ariko kandi sinakuze nanayakunda, abimbwira bwa mbere ntabwo natekereje ko ari ubucuruzi ahubwo natekereje amahirwe yo gukorera ubuvugizi abantu. Nifuje kugira igikorwa nkora kikavugira abantu kuri rubanda.”

Kujya mu mashusho y’indirimbo ya King James avuga ko hari ikintu byahinduye mu myumvire y’abantu ku bijyanye n’uburyo bafata abafite ubumuga.

Yagize ati” Byahinduye ikintu kinini cyane, bitari mu rwego rw’u Rwanda atari na Afurika gusa ahubwo ku rwego rw’Isi. Uretse no kubona ibitekerezo byanyuze kuri iriya ndirimbo hari nabashakaga nimero zanjye bakanyandikira babyishimiye.”

Avuga ko yigeze kujya mu Busuwisi agasanga Abanyarwanda bahatuye ndetse n’Abanyamahanga bamwe bari bayizi yewe ngo n’abatumva icyo ivuze bagasobanuza.

Mukarusine ni umwe mu bamurika imideri bafite ubumuga 20 bazagaragara mu gitaramo cya Toza Fier kizabera muri Camp Kigali tariki 29 Ugushyingo 2019.

Reba ikiganiro twagiranye na Mukarusine Claudine

Reba indirimbo "Igitekerezo" King James yifashishijemo Mukarusine

Mukarusine avuga ko kujya mu ndirimbo ya King James byatumye aba icyamamare ariko bikanazana impinduka mu myumvire y'abantu ku muntu ufite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .