00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mukarujanga yabyaranye n’umuhanzi urangije ayisumbuye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 10:05
Yasuwe :
0 0

Sano Adolphe, umuhanzi uzwi ku izina rya True Boy yabyaranye n’umukinnyi wa filime Mujawamariya Hyacinthe Mukarujanga uherutse kwibaruka mu kwezi gushize.

Uyu muhanzi yashimangiye aya makuru nyuma y’uko bagaragaye bombi bari gukora ikiganiro kuri imwe muri shene ya Youtube bahamya ko babyaranye umwana w’umukobwa.

Muri uyu mwaka wa 2021, nibwo yarangije amashuri yisumbuye.

Sano yabwiye IGIHE ati “Mu myaka ibiri ishize twari inshuti zisanzwe ari umujyanama wanjye mu muziki, akanamfasha bya hafi. Nyuma rero umubano wagiye ukura birangira tugeze aho tubyarana umwana w’umukobwa.”

Icyakora nubwo babyaranye, ngo nta gahunda yo kubana nonaha ihari. Ati “Nubwo twabyaranye, nta gahunda yo kubana ihari nonaha, nibura twihaye imyaka itanu. Bibaye tukaba tukiri kumwe twazabana ariko kugeza ubu nta gahunda iyo ariyo yose turapanga.”

Ku bijyanye n’imikoranire mu muziki, uyu musore avuga ko uko biri kose nyuma yo kubyara no kurangiza amashuri ye yisumbuye agiye kongera gusubukura iby’umuziki.

True Boy ni umusore mushya mu muziki. Yakoze indirimbo zirimo Ibituzura yakoranye na Social Mula na Nkufashe.

Mujawamariya Hyacinthe uzwi cyane nka Mukarujanga muri sinema yibarutse ubuheta bwe nyuma y’uko mu 2014 nabwo yari yabyaye imfura ye.

Mukarujanga yamenyekanye muri filime ‘Haranira kubaho’ aho yakinaga ari umugore wa Samusure agahora atongana na Kanyombya wari umukozi we wo mu rugo.

True Boy na Mukarujanga bamaze ukwezi kurenga bibarutse
Mukarujanga yabyaranye na True Boy uherutse kurangiza amashuri yisumbuye
Urukundo rwabo rwatangiye ubwo bakoranaga ibya muzika, Mukarujanga yabaye umujyanama w'uyu muhanzi igihe kinini
True Boy avuga ko bihaye nibura imyaka itanu baba bakiri kumwe bakaba aribwo baganira ibijyanye no kubana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .