00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mugunga Christian yasohoye indirimbo irimo amashusho yafatiye muri Israel

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 May 2022 saa 11:12
Yasuwe :

Mugunga Christian usanzwe akora umuziki wa Gakondo, yasohoye indirimbo ’Ntibishira’ irimo amashusho yafatiye ku ’butaka butagatifu’ bwa Israel.

Iyi ndirimbo nshya ya Mugunga Christian yiganjemo amagambo yo gushimira imirimo Uwiteka adahwema kumukorera.

Amashusho y’iyi ndirimbo yiganjemo amashusho yafatiye mu Mijyi itandukanye ya Israel, irimo Yeruzalemu, Galilaya, Umusozi wa Karumeli, umugezi wa Yorodani n’ahandi henshi.

Mu kiganiro na IGIHE, Mugunga yavuze ko iyi ndirimbo iri mu bintu bimushimishije kuko wari umuhigo yari yarihaye.

Ati "Nk’umuhanzi, nahoze ntekereza kuzakora indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana. Kimwe mu byo nari nariyemeje ni uko nagombaga kuzayikorera muri Israel none mbigezeho."

Amashusho y’iyi ndirimbo Mugunga yayafashe ubwo yitabiraga urugendo ’Twende Jerusalem’ aherutse gukorera muri Israel.

Ni urugendo uyu muhanzi avuga ko rwamwujuje yaba mu bumenyi rusange, ubumenyi mu by’ijambo ry’Imana ndetse runarushaho kwagura imyemerere ye.

Ati "Israel ni igihugu cy’amateka, kukigenderera bikwagura mu buryo bwose, mu bumenyi rusange ndetse no mu myemerere. Imana ishimwe ko nabashije kuhagera!"

Iyi ndirimbo nshya ya Mugunga yakozwe mu buryo bw’amajwi na Nizbeats mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na AB Godwin, mu gihe mu buryo bw’imuyndikire uyu muhanzi yafatanyije na Niyo Bosco.

Ubwo yari muri Israel, Mugunga Christian yagize amahirwe yo gusura Urukuta rw'amaganya
Uyu muhanzi yanagize amahirwe yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abayahudi
Mugunga Christian ubwo yari mu Mujyi wa Tel Aviv hamwe mu ho yafatiye amashusho y'indirimbo ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .