Mugabo Teta witabiriye Miss Rwanda 2019 yatangiye umushinga we w’ubukerarugendo (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 04:38
Yasuwe :
0 0

Teta Mugabo Ange Nicole wari uri mu bakobwa 20 bari bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2019, yatangiye umushinga we werekeye ibikorwa by’ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu bwibanda ku rubyiruko.

Uyu mukobwa yatangiye uyu mushinga we, ajyana n’itsinda ry’urubyiruko ry’umuryango wa gikirisitu witwa ‘Teens for Christ’ gusura ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside iherereye ku Nteko Ishinga Amategeko mu Mujyi wa Kigali.

Bwari ubwa gatatu uyu mukobwa asuye iyi ngoro, dore ko ubwa mbere yajyanyeyo n’abandi bakobwa bari bahatanye muri Miss Rwanda 2019, ndetse no mu Itorero Indangamirwa.

Yabwiye IGIHE ko uko ahagiye yunguka byinshi kandi bifite akamaro, akongera kwiyumvamo indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Ati “Uko mpagiye mpigira byinshi, uko ngiyeyo buri gihe ngira icyo nunguka kuko buri gihe nsemburwamo indangagaciro yo gukunda igihugu no kukitangira, rero ibyo mbyifuriza Abanyarwanda bose ariko urubyiruko by’umwihariko, kuko nyuma yo gusura inzu ndangamateka nk’iriya ubona ko hari abitangiye igihugu batizigama kandi ari bato.”

Akomeza avuga ko amateka y’abitangiye igihugu hari byinshi bayigiraho.

Impamvu eshatu zikomeye zatumye atangiriza ibikorwa by’umushinga we ku Ngoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ni uko ariho hari mu hantu urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiriye kandi ukwezi k’Ukwakira kwibutsa abanyarwanda urwo rugamba kandi ariko kwezi turimo.

Ikindi 20 Ukwakira 2019 hazatangizwa icyumweru cyo gukunda igihugu rero iki gikorwa akaba ari umusanzu yifuje gutanga kuri icyo cyumweru ndetse no ku gihugu muri rusange.

Icya nyuma ngo ni uko iyo usuye iyi nzu ndangamateka umenya akarengane Abanyarwanda bahuye nako kandi ko bake batabyibahanganiye baza kubakiza iyo ngoyi nubwo bamwe bahasize ubuzima kubera urukundo rw’igihugu cyabo.

Mugabo Teta afite umushinga wo guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu ariko cyane cyane yibanda ku rubyiruko arushishikariza gusura ahantu hatandukanye habumbatiye amateka.

Yavuze ko u Rwanda ari ikirezi Abanyarwanda bakwiriye gufata iya mbere bakamenya kandi bagakunda mbere y’uko umunyamahanga uzava hanze abimenya.

Avuga ko ahantu nyaburanga ari henshi ariko cyane cyane Pariki z’Igihugu ndetse n’ahandi habumbatiye amateka. Aha niho azibandaho kuko hashobora kwigisha umuntu umuco w’ubutwari, indangagaciro y’ubutwari, gukunda Igihugu no kucyitangira.

Kumenya ahantu ndangamuco n’amateka, Mugabo Teta, nibyo yifuriza buri munyarwanda kuko bishobora gutuma yimenya akamenya ibisekuru bye bya kera akomokaho n’amateka yabyo, nk’uko nawe azi ibye akomokaho.

Avuga ko ibi bizakorwa mu ngendo shuri azajya akora ari kumwe n’urubyiruko rutandukanye akabageza ahantu hatandukanye hahatse amateka n’umuco.

Uyu mukobwa yifuza ko abakuru bajya baganiriza abato binyuze mu itorero ryo ku mudugudu. Mugabo Teta Ange Nicole w’imyaka 18, yaboneye itike ya Miss Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Musanze.

Ibyishimo byari byose kuri Mugabo Teta Ange Nicole watangiye gushyira mu bikorwa umushinga we
Basobanurirwa byinshi kuri iyi Ngoro y'Amateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside
Urubyiruko rwa Teens for Christ rwari rwajyanye na Mugabo Teta muri iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .