Mugabekazi wari uhagarariye u Rwanda kandi, ntiyabashije kwinjira mu icumi ba mbere.
Ni ikamba ryatanzwe mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza 2022 ryegukanwa na Precious O.Okoye wari uhagarariye igihugu cya Nigeria cyari cyanakiriye iri rushanwa.
Uwegukanye ikamba ry’igisonga cya mbere yabaye Poelano Mothisi wari uhagarariye Lesotho mu gihe ikamba ry’Igisonga cya kabiri ryo ryegukanywe na Tina Haimbala wari uhagarariye Namibia.
Mugabekazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022.
Miss Africa Calabar ni irushanwa rihuza abakobwa batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika ribera muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria ari nayo iritegura.
Ryatangiye mu 2016, rikaba rimaze kwitabirwa n’abanyarwandakazi barimo Uwihirwe Yasipi Casmir waryitabiriye mu 2020. Ryaje gusubikwa mu 2021 bitewe n’icyorezo cya Covid-19.
Ubusanzwe umukobwa wegukanye ikamba ahabwa 25.000$, ni ukuvuga arenga gato miliyoni 25 Frw n’imodoka nshya.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!