Muchoma wabaye mayibobo, yatangije umuryango wo gufasha abafite ibibazo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 Ugushyingo 2020 saa 06:50
Yasuwe :
0 0

Umuraperi Nizeyimana Didier wamamaye ku izina rya Muchoma, yatangije umuryango ugamije gufasha abari mu bibazo, nyuma y’uko nawe yabaye mu bibazo ariko ubu akaba avuga ko nibura Imana imaze kumuteza intambwe.

Uyu muhanzi yabwiye IGIHE ko yatangije uyu muryango wo gufasha yise ‘Sana’ kubera ko hari abantu bari mu bibazo batewe na Coronavirus, ariko avuga uzakomeza.

Ati “Nawutangije mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo Coronavirus yatangiraga kugariza Isi, kuko hari ibibazo byinshi cyane, ariko nahisemo kuwumurikira Abanyarwanda muri iyi minsi.”

Arongera ati “Impamvu nawutangije ni nyinshi, gusa icyatumye mpitamo izina nkanatangira gufata n’amashusho angaragaza ndi mu bikorwa byo gufasha si ukugira ngo mbyirate, cyangwa se ngo niyerekane ko ndi mwiza cyane , ahubwo ni uburyo bwo kwamamaza inkuru nziza. N’abandi babyigireho kuko gufasha si amafaranga menshi ahubwo ni umutima no mu busanzwe ndi umuntu uzi ubuzima uburyo busharira .”

Uyu musore yavuze ko yatekereje gufasha kubera ko yabaye mayibobo akaba azi ukuntu ubuzima bubi buryana.

Yavuze ko amaze gufasha imiryango myinshi. Ati “Nk’uku kwezi nishyuriye hafi imiryango 10 ubukode bw’inzu n’abandi benshi ngenda mpura nabo nkabafasha kuko mbona baba babikwiye koko, uko Imana izajya inteza imbere niko nzagenda nkora ibirenze.”

Muchoma w’imyaka 32 yavutse ku itariki ya 28 Ugushyingo 1988. Iwabo ni mu Karere ka Rubavu ahitwa i Rwerere, avuga ko ubuzima yabayemo kuva akivuka "ari nk’inzira y’umusaraba wamugoye cyane".

Asanzwe akora ibikorwa by’urukundo mu Rwanda birimo gusangira n’abana baba ku muhanda aho nawe yahoze.

Muchoma akora umuziki wibanda cyane ku ndirimbo zo mu Giswahili n’Icyongereza. Ngo abikora ashakisha uko yamenyakana hanze y’u Rwanda. Mu ndirimbo yakoze zizwi harimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” , “Mtoto”, “Ni ikbazo” n’izindi.

Muchoma wabaye mayibobo yatangije umuryango wo gufasha abafite ibibazo

Muchoma arakataje mu bikorwa by’urukundo

Reba indirimbo Muchoma aheruka gushyira hanze yakoranye na Mng CoCo


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .