Mu Rwanda hari kubakwa studio itunganya indirimbo iri ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 10:34
Yasuwe :
0 0

Mu ishuri rya muzika rya Nyundo rikorera i Muhanga hari kubakwa studio iri ku rwego mpuzamahanga ikora indirimbo z’abahanzi, izajya ifasha abanyeshuri ndetse n’undi wese uzifuza kuyigana yaba uwo mu Rwanda no hanze yarwo.

Iyi studio iri kubakwa ku bufatanye bw’ishuri rya muzika rya Nyundo na Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri WDA, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukuboza ubwo umuhanzi akaba n’umu-producer rurangiranwa ku Isi, Teddy Riley yasuraga iri shuri, kimwe mu byo yeretswe ni ahari kubakwa iyi studio.

Umuyobozi w’iri shuri, Muligande Jacques, mu kiganiro na IGIHE yavuze ko iyi studio izaba iri ku rwego mpuzamahanga, ikazafasha abahanzi batandukanye ariko ihereye ku banyeshuri bazayigiramo.

Ati ”Studio dufite hano, yego ni iyo gutunganya muzika y’abahanzi bose bashobotse yaba mu Rwanda no hanze, ariko kuko iri mu ishuri ryacu n’abanyeshuri bazajya bayigiraho.”

Muligande yakomeje avuga ko iyi studio izaba ari kimwe mu bibyarira ishuri umusaruro, mu rwego rwo kudakomeza gusaba Leta amafaranga.

Uyu mugabo avuga ko iyi studio izakemura ikibazo cy’abahanzi bajyaga babura aho bakorera indirimbo mu buryo bwa Live.

Ati “Biragoye hano mu Rwanda kubona aho umuhanzi yakorera indirimbo mu buryo bwa Live, iyi studio rero izaba ije gufasha abahuraga n’iki kibazo.”

Iyi studio izajya ikoreramo aba-Producer batandukanye yaba abize n’abiga muri iri shuri rya muzika ndetse n’abasanzwe batunganya umuziki mu Rwanda n’abo hanze yarwo.

Muligande yavuze kandi ko biteganyijwe ko izatangira gukora bitarenze muri Gashyantare 2021.

Teddy Riley umunyamerika uzwi cyane mu itsinda rya Blackstreet akibona iyi studio yavuze ko niyuzura izaba imeze neza nk’iyo akoreramo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yishimiye uyu mushinga ndetse ahamya ko yifuza kuzagaruka mu Rwanda kugira imishinga akorana n’abanyeshuri biga mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Uyu mugabo utunganya indirimbo wanakoranye n’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Michael Jackson, Jay Z n’abandi yavuze ko mu gihe azagaruka mu Rwanda azazana n’inshuti ze mu rwego rwo kubereka impano iri shuri rya muzika rifite.

Muligande Jacques ari gusobanurira abashyitsi iby'iyi studio iri kubakwa mu ishuri rya muzika rya Nyundo
Abashyitsi berekwa aho ibikorwa byo kubaka iyi studio bigeze
Muligande (iburyo) aganira na Teddy Riley ku kamaro iyi studio izagirira umuziki nyarwanda
Imirimo yo kubaka iyi studio igeze kure
Teddy Riley yanyuzwe n'impano z'abanyeshuri biga umuziki mu ishuri rya Nyundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .