Ni ibihembo bigiye gutangirwa i Kigali binyuze mu mushinga wa ‘Africa Young Achievers’, uhuriyemo abantu batandukanye baba abo mu Rwanda no hanze yarwo barangajwe imbere n’Umunya-Zambia, Daniel Blessington, wanatangije ibihembo bya Zikomo bitangirwa iwabo.
Hari kandi Abanyarwanda nka Julius Mugabo watangije ‘Interact Rwanda’, Yvonne Kabarokore ukunda gukoresha izina rya Ïvy, uheruka guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Planet International 2024, na Murenzi Abdellaziz usanzwe ari inzobere mu ibararuramari.
Harimo Laura Sarah uheruka guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Golden International ryaberaga muri Nigeria, akaba igisonga cya mbere; Kami Paula usanzwe akora muri Minisiteri ya Siporo, Abitije Seraphin uhagarariye ibi bihembo mu Rwanda, na Franco Kabano watangije ‘We Best Model Management’ ifasha abanyamideli.
Ibi bihembo bizatangwa ku babaye indashyigikirwa mu byiciro bitandukanye mu 2024. Muri aba harimo Umunyamakuru mwiza ukiri muto [Best Young Achievers Journalist], Umwanditsi w’ibitabo ukiri muto [Best Young Achievers Author], Uwakoze ibikorwa by’ubumuntu [Best Young Achievers Humanitarian].
Hari kandi Umubyinnyi mwiza [Best Young Achievers Dancer/Choreographer] n’Umukinnyi mwiza wa filime ukizamuka [Best Young Achievers Upcoming Actor/Actress], Umwanditsi w’indirimbo mwiza [Best Young Achievers Song Writer], Umusizi mwiza [Best Young Achievers Poet], Umukinnyi mwiza wa filime y’uruhererekane [Best Young Achievers TV Series/Movie] n’Utunganya indirimbo [Best Young Achievers Music Producer].
Abahatanye muri ‘The Africa Young Achievers Awards [YAA]’ bazatangazwa ku wa 15 Mutarama 2025. Ushaka kumenya byinshi kuri ibi bihembo anyura hano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!