00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu Rwanda hagiye gutangirizwa iserukiramuco mpuzamahanga “Africa in Colors”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 January 2020 saa 02:31
Yasuwe :

Mu Rwanda hagiye gutangirizwa Iserukiramuco “Africa in Colors” riri ku rwego mpuzamahanga, byitezwe ko rizatanga umusanzu mu iterambere ry’imyidagaduro muri Afurika.

Raoul Rugamba umwe mu bagize igitekerezo cyo gutangiza iri serukiramuco ndetse uri no mu bayoboye ikipe iri kuritegura, yavuze ko baritekereje bagendeye ku buryo imyidagaduro muri Afurika itaratangira kubyazwa umusaruro uhagije ndetse n’abayihuriyemo usanga badafite uburyo bwo guhuza imbaraga.

Yagize ati”Ku Isi yose Tiriyari ebyiri z’Amadorali ya Amerika zinjira zivuye mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse ni uruganda rutanga akazi ku barenga miliyoni 26. Muri Afurika uru ruganda rwinjiza 2% ugereranyije no ku Isi hose. Ngiyo impamvu yatumye dutekereza uburyo twazamura uruganda rw’imyidagaduro muri Afurika.”

Rugamba yavuze ko Iserukiramuco ry’iminsi itatu “Africa in Colors” rizatangira tariki 26 rikarangira 28 Werurwe 2020.

Yavuze ko muri iri serukiramuco hazitabirwa n’abantu batandukanye bafite aho bahuriye n’imyidagaduro muri Afurika bakazatanga ibiganiro binyuranye mu rwego rwo gushakira hamwe uko uru ruganda rwatanga umusaruro uhagije kuri uyu mugabane.

Yagize ati” Turashaka kurebera hamwe uko abantu batuye kuri uyu mugabane bahuza imbaraga, uko bamenyana bityo bikaborohereza mu gukorana.”

Muri iri serukiramuco hazaberamo inama zitandukanye ndetse n’ibiganiro binyuranye byo gushakisha uburyo abafite aho bahuriye n’imyidagaduro bajya inama zo guteza imbere uru ruganda.

Iri serukiramuco rizabera mu Mujyi wa Kigali, Rugamba yavuze ko rizasozwa n’igitaramo gikomeye, aha akaba yabwiye IGIHE ko hari abahanzi beza kandi bafite amazina akomeye bari kuganira ku buryo bazitabira.

Nubwo atigeze yifuza kuba yabavuga amazina, yahamije ko harimo abafite amazina akomeye ndetse bazwi cyane ku buryo kizaba ari igitaramo cyiza.

Yagize ati ”Byinshi ku gitaramo kizasoza iri serukiramuco muzagenda mubimenyeshwa uko iminsi izagenda iza kuko turacyari mu biganiro kandi nizeye ko bizagenda neza.”

Iri serukiramuco byitezwe ko rigiye gutangirira mu Rwanda ndetse ari ho rizajya ribera. Icyakora Rugamba yavuze ko igihe nikigera hakagira ibihugu bigaragaza ko birishaka bazabitekerezaho rikaba ryajyanwa n’ahandi.

Iri serukiramuco rizabera muri Kigali Radisson Blu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .