Mu ntara y’Amajyaruguru 70 bahataniye kwinjira mu itorero ry’Igihugu Urukerereza

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 Ukwakira 2019 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Ababyinnyi beza kurusha abandi baturutse mu matorero yose yo mu Rwanda batangiye gutoranywa ngo haboneke 100 bazinjizwa mu itorero ry’igihugu “Urukerereza”.

Urukerereza ni itorero ry’igihugu rihuriwemo n’abahiga abandi mu kugira impano yo kubyina Kinyarwanda. Aba bakunze guhagararira igihugu ahantu hatandukanye ndetse bakanatarama mu birori bitandukanye.

Minisiteri y’Umuco na Siporo yahereye mu ntara y’Amajyaruguru urugendo ruzazenguruka igihugu hashakishwa ababyinnyi bashya binjira mu itorero Urukerereza.

Aya marushanwa azajya aba iminsi ibiri muri buri ntara y’u Rwanda, yatangiriye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amyaruguru tariki 16-17 Ukwakira 2019, hahatana ababyinnyi 70. Ku munsi wa mbere hahatanye 57 mu gihe ku munsi wa kabiri bari 13.

Kuri uyu wa 18-19 Ukwakira 2019 bazerekeza mu ntara y’Uburengerazuba mu karere ka Karongi.

Bazakomereza mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Nyanza tariki 20-21 Ukwakira 2019, hakurikireho i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba tariki 22-23 Ukwakira 2019.

Bazasoreza kuzenguruka Intara mu Mujyi wa Kigali tariki 24-25 Ukwakira 2019 muri Petit Stade i Remera.

Gusoza aya marushanwa biteganyijwe tariki 2-4 Ugushyingo 2019 muri Petit Stade i Remera ubwo hazaba hatoranywa abinjira mu itorero ry’igihugu.

Intore Masamba, Umutoza w’itorero ndangamuco ry’igihugu "Urukerereza" yabwiye IGIHE ko iki ari igikorwa bakora rimwe mu myaka ibiri.

Yavuze ko ababyinnyi baba basanzwe mu itorero Urukerereza nabo bemerewe kongera guhatana utsinze agahabwa amahirwe yo kujya mu itorero ry’Igihugu.

Yagize ati” Abafite impano bakwiye guhatana ari benshi, ni ishema ku mubyinnyi kuba yakwinjira mu itorero ry’igihugu. Uba umeze nk’umukinnyi wahamagawe mu ikipe y’igihugu. Ni amahirwe akomeye kuri buri wese ufite impano rero si igitekerezo cyiza kuyipfusha ubusa.”

Ibyiciro bihatanirwamo ni ukubyina, umuhamirizo w’intore n’abiyereka, kuririmba, abakaraza, abazi gucuranga inanga, icyembe,umuduri n’umwirongi.

Abazatsinda amarushanwa nibo bazahita binjizwa mu itorero Urukerereza ritozwa na Muyango, Mariya Yohana ndetse na Intore Masamba.

Abahatana nubwo babyinaga mu matsinda ariko harebwa ubushobozi bw'umuntu ku giti cye
Intore mu bahataniraga kwinjira mu itorero ry'Igihugu
Bahatanaga mu byiciro bitandukanye
Abaririmba nabo bahataniye kwinjira mu itorero ry'igihugu
Abatoza b'itorero ry'igihugu nibo baba batanga amanota

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .