Uretse Miss Kayumba, Nel Ngabo yifashishije abandi barimo; Knowless, Platini, Iradukunda Bertrand rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Sabine Mutabazi witabiriye Miss Rwanda, OG The General n’abandi benshi.
Mu kiganiro na IGIHE abajijwe impamvu yahisemo kwiyambaza aba mu ndirimbo ye, yagize ati “Icya mbere cyo ni inshuti zanjye, bakunda umuziki wanjye kandi baranatwika.Navuga ko cyari igitekerezo cyaje kuko ari indirimbo y’abantu bari mu bihe byiza, yaba mu birori basa neza mbese ni indirimbo yo kwishima.”
Iyi ndirimbo nshya ya Nel Ngabo ibaye iya mbere asohoye itari kuri album ye ya kabiri RNB360.
Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yakozwe na God umaze iminsi akorana na KINA Music, mu gihe Ishimwe Clement usanzwe atunganya indirimbo muri iyi nzu ifasha abahanzi ari nawe wayikoze mu buryo bw’amajwi.
Nel Ngabo ni umwe mu bahanzi batamaze igihe mu muziki w’u Rwanda ariko bamaze gukuza izina rye mu mitima ya benshi mu bakurikiranira hafi umuziki w’u Rwanda.
Uyu musore uherutse gusohora album ye ya kabiri, muri rusange mu myaka itatu gusa amaze gushyira hanze indirimbo zirenga 25 zirimo izamenyekanye cyane nka; Nzahinduka, Zoli, Solo, Mutuale yakoranye na Bruce Melodie n’izindi nyinshi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!