Yabigarutseho ku wa 29 Kamena 2022 mu muhango wo guherekeza umubyeyi we uherutse kwitaba Imana azize urupfu rutunguranye.
Ni umuhango wabereye aho yari atuye mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kabatwa mu gasantere ka Kinyebebe.
Ubwo yari ahawe ijambo mu muhango wo gushyingura umubyeyi we, Danny Vumbi yahereye ku byavugwaga ko umubyeyi we yaba yaritabye Imana azize amarozi cyane ko yituye hasi agahita yitaba Imana.
Ati “Hari abantu bamwe na bamwe umuntu yagiye anyuraho bavuga ngo kuba hano hari abantu benshi buriya nabamugiriye nabi barimo.”
Byabaye ngombwa ko Danny Vumbi asobanura icyishe umubyeyi we, ati “Mu myaka ibiri ishize mama yarwaye indwara y’umutima turamuvuza aroroherwa, ariko hari imiti yagombaga kujya afata […] kuba rero yarikubise hasi ntabyuke, rwose nta marozi arimo, ni indwara yari amaranye igihe kirekire hatagira rwose uwo babeshyera.”
Mu gihe gito yamaranye ijambo, Danny Vumbi yahishuye ko umubyeyi we yari yarigeze kumwihaniza amusaba kutongera kuririmba indirimbo zijyanye n’urupfu.
Ati “Nasohoye indirimbo nise wabigenza ute, arampamagara arambwira ati biriya ni ibiki wakoze, namubwiye ko ari ubuhanzi ariko arambwira ngo urupfu rurababaza byaba byiza utongeye kururirimba.”
Uyu muhanzi yaboneyeho kandi gushimira abaturage benshi bari bakoraniye ku musozi wa Kabatwa bitabiriye umuhango wo guherekeza umubyeyi we.
Mu bantu bazwi mu myidagaduro batabaye Danny Vumbi harimo Mico The Best n’ubuyobozi bwa KIKAC Music bigeze kubanamo, Element, Bruce Melodie na Kayitesi Alice uzwi nka Linda muri sinema nyarwanda.
Umubyeyi wa Danny Vumbi yitabye Imana mu buryo butunguranye ku wa 28 Kamena 2022, aguye iwe mu rugo.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!