00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mitoma myinshi, umusore utereta Zari yamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 43

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 September 2022 saa 11:50
Yasuwe :

Shakib Cham uri guteretana na Zari muri iyi minsi, yifashishije imitoma iryoheye amatwi, yamwifurije isabukuru nziza y’imyaka 43.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Shakib Cham yabwiye Zari amagambo y’urukundo, yongera gushimangira urwo bakundana.

Ati "Isabukuru nziza mwamikazi, umwiza uneje! Ndagukunda by’iteka ryose, ndi umunyamahirwe kuba ngufite."

Urukundo n’uyu musore biherutse guhishurwa ko afite imyaka 30 y’amavuko, rwatangiye kuvugwa muri Werurwe 2022 nyuma y’uko uyu mugore yari amaze gutandukana n’uwo bakundanaga, Sangoma G.K Choppa, umunya-Uganda utuye muri Afurika y’Epfo.

Shakib Cham ubusanzwe witwa Shakib Lutaaya, atuye mu mujyi wa Gauteng muri Afurika y’Epfo, ari naho bahuriye, aho kuba muri Tanzania nk’uko byabanje kuvugwa.

Bahise batangira gukundana, ariko kubera ko batari banyuzwe no kuryohereza ubuzima mu gihugu kirimo Choppa waherukaga gukundana n’uyu mugore, bahisemo kujya muri Tanzania.

Zari na GK Choppa bakundanye guhera muri Gashyantare 2022, batandukana muri Mata. Uyu batangiye gucudika nyuma yo gutandukana na Dark Stallion bakundanye mu 2021.

Uyu mugore kandi yakundanye na Diamond ndetse batangira kubana mu mpera za 2014. Icyo gihe uyu muyobozi wa Wasafi Classic Baby [WCB] yari amaze gutandukana na Wema Sepetu.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, ku munsi wahariwe abakundanye [Saint Valentin], ni bwo Zari yanditse kuri Instagram ko ibye na Diamond "byarangiye", amushinja kumuca inyuma.

Mu 2019 yakundanye n’uwitwa King Bae, na we baza guca ukubiri.

Ku isabukuru y'amavuko ya Zari, umukunzi we yamuhundagajeho amagambo y'urukundo
Shakib Cham w'imyaka 30 yishimiye urukundo arimo na Zari wujuje imyaka 43
Uyu musore yavuze ko ari umunyamahirwe kuba yarabonye Zari mu buzima bwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .