Safi Madiba agiye gusinyisha umuhanzi wa mbere muri ‘Nukuri Music’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 26 Ukwakira 2020 saa 09:00
Yasuwe :
0 0

Niyibikora Safi wamenyekanye nka Safi Madiba umaze igihe akorera umuziki muri Canada aho atuye kugeza ubu, yatangaje ko mu cyumweru kimwe azatangaza umuhanzi wa mbere yinjije muri ‘Nukuri Music’, sosiyete ye nshya izajya ifasha abahanzi.

Safi Madiba yabitangarije IGIHE nyuma y’amasaha make asohoye amashusho y’indirimbo ye ‘Sound’.

Ati ”Maze imyaka myinshi nitegura gufungura ikompanyi yanjye izajya ifasha abahanzi. Ubu ibikorwa navuga ko bigeze ku musozo, igisigaye ni ukubabwira uwa mbere tugiye gufatanya. Tumaze igihe dukora nibaza ko nzamutangaza, tuniteguye kubaha ibihangano bye kuko twe ibikorwa byatangiye.”

Uyu muhanzi wirinze kuvuga izina ry’uwo agiye gusinyisha, yagize ati”Ni iminsi mike cyane ndababwira uwo ariwe, icyo mwamenya cyo ni uko ari umuhanzi mushya. Ntabwo ari umuntu benshi bamenyereye. ni umunyempano kandi nzi ko abantu bazamukunda.”

‘Nukuri Music’ Safi Madiba yashinze ubwo yari akiri mu Rwanda, ni nayo yatumye agirana ibibazo na The Mane.

Ubuyobozi bwa The Mane bwamushinjaga gufungura ikompanyi kandi afite amasezerano mu yindi. Uyu muhanzi we ntiyigeze ahakana cyangwa ngo yemeze ibyo gushinga ‘Nukuri Music’.

Kuva mu mpera za 2019 avuye muri The Mane agatangira kwikorana umuziki, Safi Madiba yakoreraga umuziki muri iyi kompanyi ye nubwo yari atarayitangaza ku mugaragaro.

Kubanza kwita ku mirimo ya ‘Nukuri Music’, Safi Madiba avuga ko aribyo byatindije imirimo yo kurangiza album ye ya mbere yise Back to life imaze imyaka itatu.

Indirimbo ye ‘Sound’ yabaye iya 11 asohoye kuri iyi album ye ya mbere arangije nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys batangiranye umuziki.

Iyi album izaba iriho izindi ndirimbo nka ‘Got it’, ‘Kimwe kimwe’, ‘Good Morning’, ‘Nisamehe’ yakoranye na Riderman ‘Fine’ yakoranye na RayVanny, ‘Ina Million’ yahuriyemo na Harmonize, ‘Igifungo’, n’izindi.

Safi Madiba amaze igihe yibera muri Canada arinaho akorera umuziki we
Safi Madiba agiye kwinjiza umuhanzi wa mbere muri Nukuri Music

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .