00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mibare: Ubunini bwa Miss Rwanda ikomeje kuba ku isonga mu bikorwa by’imyidagaduro

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Gicurasi 2021 saa 10:55
Yasuwe :
0 0

Irushanwa rya Miss Rwanda rimaze kuba ubukombe kuva mu 2009 ryongeye gutegurwa nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994; ndetse rikurikirwa n’umubare munini cyane w’abanyarwanda n’abanyamahanga.

Ni irushanwa rikunze kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ndetse uwarikandagiyemo wese n’iyo yagarukira mu ntara aba abonye itike imwambutsa henshi, apfa kuvuga ko yaryitabiriye gusa.

Yaba mu cyaro no mu Mujyi iyo hari ibirori byo gutoranya Nyampinga buri wese amaso aba ayahanze ku nsakazamashusho cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga, akubita agatoki ku kandi ashaka kureba nyampinga ubereye u Rwanda uri buhige abandi.

Ubu abategura Miss Rwanda bari kwishimira ko mu myaka isaga 11 rimaze ritangiye hari aho rimaze kugera kandi rikurikirwa na benshi mu Rwanda no hanze.

Mu mibare nibura ubwo ryabaga uyu mwaka hashtag ya #MissRwanda2021 mu kwezi kumwe, yavuzweho inshuro miliyoni 25,2.

Mu minsi itatu ibanziriza irushanwa, abantu barebye ibyanditswe kuri konti ya Twitter ya Miss Rwanda bangana na miliyoni 11,6 bakoresheje konti 626. 640.

Miss Rwanda yerekanye ko ari ibirori bizwi cyane mu Rwanda, bigenda byiyongera cyane ku mbuga za internet n’indi miyoboro y’itumanaho mu 2021.

Kuva ku mbuga nkoranyambaga kugeza kuri televiziyo no ku mbuga za internet, irushanwa ry’uyu mwaka ryakuruye ubwiyongere bukabije ku bakurikira iri rushanwa, ku batanga ibitekerezo ndetse no ku bakurikira, ku mibare irenze kure iyagezweho mbere.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Miss Rwanda muri Rwanda Inspiration Back-Up, Meghan Nimwiza, itegura iri rushanwa, yavuze ko bakurikije ibitekerezo bigenda bitangwa kuri rushanwa nta kabuza ari umuyoboro mwiza ku bakobwa baryitabira.

Ati “Twishimiye inkunga iri rushanwa, abahatana ndetse n’abatsinze bakomeje guhabwa. Imwe mu mibare igaragara ni uko 93,5% by’ibitekerezo byagaragaje ibyiyumviro byiza. Ni impuruza igaragaza mu buryo bw’agatangaza uko irushanwa rimaze kwamamara .”

Yakomeje avuga ko ari ibintu byo kwishimira uko iri rushanwa rigenda rikura mu buryo bwihuse.

Ati “Birashimishije kuba urubuga rwa Miss Rwanda rwarazamutse mu gukurikirwa, birenze ku mbuga nkoranyambaga ndetse nk’urubuga rwacu rwa YouTube ndetse n’imbuga zacu za internet ndetse na televiziyo byakuruye abantu benshi.”

“Imibare igaragaza kuzamuka mu bice byose ndetse no hanze y’u Rwanda aho abantu basabwaga kwishyura amadolari atatu ya Amerika kugira ngo barebe ibirori bya finale ya Miss Rwanda mu 2021.”

Akomeza avuga ko hagati ya Gashyantare tariki 26 na 27 Werurwe urubuga rwa Miss Rwanda rwa Youtube rwagize ijanisha rya 999% mu gukurikirwa kubera uburyo abarukurikiye babaye benshi.

Ku munsi wo gutanga ikamba rya Miss Rwanda gusa, uru rubuga rwagize abarukurikiye basaga ibihumbi 368.500. Ikindi kandi n’urubuga rwa Instagram rw’iri rushanwa rwarazamutse mu buryo bukomeye ugereranyije n’uko rwari rusanzwe.

Irushanwa rya Miss Rwanda rigamije guteza imbere umwana w’umukobwa. Mu rwego rwo gutegura neza iry’uyu mwaka, abariteguye batangaje ko hari impinduka zishimishije z’iri rushanwa, harimo bourse za kaminuza ku bakobwa 20 bageze mu mwiherero, bongeyeho icyiciro cya ‘Miss Talent’ ndetse n’igihembo cy’umushinga urimo agashya.

Habaye kandi izindi mpinduka zijyanye n’abasabwa kwitabira zirimo uburebure n’ibiro. Iri rushanwa ryubatswe n’indangagaciro eshatu zingenzi zirimo ubwiza, ubwenge ndetse n’umuco.

Ikamba rya Miss Rwanda rimaze guhabwa Bahati Grace watowe mu 2009 na Mutesi Kayibanda Aurore wa mu 2012 bose baturutse mu Ntara y’Amajyepfo, Akiwacu Colombe wambitswe ikamba mu 2014 ava mu Burasirazuba, Kundwa Doriane wabaye nyampinga mu 2015 ava i Musanze mu Majyaruguru, Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane batowe mu 2016, 2017 na 2018 bose batorewe i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nimwiza Meghan waryegukanye mu 2019, Nishimwe Naomie watowe mu 2020 ndetse na Ingabire Grace wo mu 2021 bose baturutse mu Mujyi wa Kigali.

Nimwiza Meghan usanzwe ari Umuvugizi wa Miss Rwanda yavuze ko urebye uburyo irushanwa ryakurikiranywe uyu mwaka, bigaragaza ko rimaze kuba igikorwa cya mbere gikomeye cy'imyidagaduro mu Rwanda
Ingabire Grace yambikwa ikamba mu birori byabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga n'itangazamakuru
Mu mibare uko irushanwa ryakurikiwe kuri Twitter
Hashtag ya #MissRwanda2021 yarashakishijwe cyane ndetse iranakoreshwa cyane
Muri Gashyantare na Werurwe, imbuga nkoranyambaga za Miss Rwanda zarakurikiwe cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .