Kuri uyu wa Kane nibwo 5K Etienne yatangaje ko yarangije amasomo. Uyu musore yavuze ko kurangiza kwiga bishimisha buri wese wicaye ku ntebe y’ishuri kuko ari kimwe mu byo aba yararuhiye.
5K Etienne yatangiye kwiga muri ULK nyuma yo kurangiza ayisumbuye muri Apace Groupe Scolaire du Mont Kigali mu bijyane na mudasobwa, Computer Electronics.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko bitari bimworoheye gukurikirana amasomo kandi agakomeza gukora urwenya, ariko yanejewe n’uko imbaraga yakoresheje zitapfuye ubusa.
Ati “Mu by’ukuri ndishimye cyane kuko nsoje kaminuza. Ni iby’agaciro kubona naragerageje gukurikirana amasomo yanjye kandi nkabifatanya n’ibyo nsanzwe nkora, ‘Comedy’, ntihagire na kimwe kibangamira ikindi.”
5K Etienne ari mu banyarwenya batembagaza abatari bake kandi ni n’umukinnyi mwiza wa filimi kuko ari mu bakunzwe yitwa City Maid.
Usibye muri filime kandi itsinda ‘Bigomba Guhinduka’ ahuriyemo na mugenzi we Japhet rimaze kugaragaza ubuhanga n’umwihariko udasanzwe mu rwenya.
Aba basore baherutse guca agahigo baba aba mbere mu Rwanda basohoye album y’urwenya igizwe n’amashusho icumi bise ‘Valentine Comedy Album’.




Amafoto: Instagram - 5K Etienne
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!