00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 85: Weekend y’imbonekarimwe ku banyabirori

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 12:53
Yasuwe :

Ntabwo ari kenshi bikunze kubaho mu Rwanda ko abanyabirori babura amahitamo bitewe n’ubwinshi bw’ibitaramo biteganyijwe mu Mujyi umwe, ariko byanaba bikagenda neza buri kimwe kikitabirwa ku rwego rwo hejuru.

Ibi niko byagenze mu mpera z’icyumweru turangije cyane ko ku Cyumweru tariki 30 Ukwakira 2022, mu Karere ka Nyarugenge hari hateganyijwe ibitaramo bitatu kandi byose byagenze neza cyane n’ubwitabire buba nta makemwa.

Nubwo bizwi ko ibitaramo byabaga kuri uyu munsi ari byinshi mu duce dutandukanye, muri iyi nkuru tugiye kwifashisha ibitaramo bitatu byabereye ahantu hegeranye.

Ibi bitaramo byose byabereye mu Karere ka Nyarugenge, aho Aline Gahongayire yizihirizaga muri Kigali Serena Hotel isabukuru y’imyaka 22 amaze mu muziki, Kiss FM itangira ibihembo bya Kiss Summer Awards ahitwa Norrsken naho Nshuti Bosco ataramira abakunzi be ahahoze hitwa Camp Kigali.

Ibi bitaramo uko ari bitatu byose byaberaga rimwe, bikaba byanatumye bamwe mu bahanzi bagerageza gusaranganya umwanya wabo muri buri kimwe kugira ngo batagira aho babura.

Muri Kiss Summer Awards byari ibicika

Ruti Joel ubwo yatambukaga ku itapi y'umutuku
Intore Massamba ubwo yari ageze ahabereye ibirori bya Kiss Summer Awards
Abagize Symphony Band bari bitabiriye ibirori bya Kiss Summer Awards
Martial akaba mukuru wa Yvan Buravan yaserutse yambaye inigi murumuna we yakundaga cyane
Martial yambitswe na Moshions
Peace Jolis na Emmalito bakigera ahabereye ibirori bya Kiss Summer Awards
Abo mu muryango wa Yvan Buravan bitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards
Abakinnyi ba filime Zaba Missedcall na Uwankusi Nkusi Lynda batambukanye ku itapi y'umutuku
Alyn Sano akigera ahabereye ibirori bya Kiss Summer Awards
Cyuzuzo Jeanne d'Arc na Niyongira Antoinette nibo bayoboye ibirori byo gutambuka ku itapi y'umutuku
Ababyinnyi Jojo Breezy na General Benda bari bitabiriye ibirori bya Kiss Summer Awards
Sandrine Isheja yari yanigirije na karuvati
Umunyamakuru wa Royal FM, Aissa M. Cyiza mu bari bitabiriye ibirori bya Kiss Summer Awards
Michele Iradukunda ukora kuri RBA yari yitabiriye ibirori bya Kiss Summer Awards
UmunyamideLi Kabano Franco yari yabukereye muri Kiss Summer Awards
Ahabereye ibirori bya Kiss Summer Awards hari hakubise huzuye
Element ni we wahembwe nka Producer w'umwaka
Kalimpinya Queen yari mu bitabiriye ibirori bya Kiss Summer Awards
Chris Eazy yahawe igihembo cy'umuhanzi ukizamuka mwiza
Igihembo cy'umuhanzi ukizamuka cyatewe inkunga na soieyete ya Engen yahise imuha akazi ko kuyibera Brand ambassador
Chris Eazy na Junior Giti usanzwe ureberera inyungu ze mu muziki
Sandrine Isheja yashimiwe imbaraga yakoresheje ngo ibi birori bibeho
Ubwo Yvan Buravan yari amaze gutsinda umuryango we inshuti n'abavandimwe bikojeje ibicu bishimira igikombe cy'uyu musore wegukanye icya Album nziza y'umwaka
Ababyinanaga nawe mu Itorero Ibihame bishimiye igikombe cya Yvan Buravan
Nubwo atagihari, Yvan Buravan ibikorwa yasize biri kumuvugira
Mukuru wa Yvan Buravan yashimiye buri wese wababaye hafi mu bihe byo guherekeza uyu muhanzi mu cyubahiro, ashimira buri umwe wamufashije igihe yari akiri ku Isi y'abazima
Mushyoma Joseph uzwi nka Bubu yahawe igihembo nk'umuntu wagize uruhare mu iterambere rya muzika y'u Rwanda
Ruti Joel ni we muhanzi rukumbi waririmbye mu birori bya Kiss Summer Awards
Ubwo Ruti Joel yahagurukaga mu mwanya we agiye gutaramira abitabiriye ibirori bya Kiss Summer Awards
Alyn Sano yahawe igihembo cy'umuhanzikazi mwiza
Arthur Nkusi na Sandrine Isheja nibo bari bayoboye ibirori bya Kiss Summer Awards
Afrique yari yitabiriye iki gitaramo
Kenny Sol yahembwe nk'umuhanzi w'umugabo witwaye neza
Kenny Sol yavuze ko yishimiye igihembo ahawe ndetse ko akizirikana ijambo Yvan Buravan yasize amubwiye ko imbere ari ahabo
Ni uku Kenny Sol yaserutse
Umunyamideri Sissi Ngamije yari yabukereye
Rocky Kimomo yari yitabiriye ibirori byo guhemba abahanzi muri Kiss Summer Awards
Umufotozi Khadafi yari yabukereye
Abakinnyi ba filime Uwankusi Nkusi Lynda na Umukundwa Clemence Cadette bari mu birori bya Kiss Summer Awards
Umunyarwenya Zaba Missedcall ni uku yaserutse mu birori bya Kiss Summer Awards
Chris Eazy yegukanye kandi igihembo cy'indirimbo y'umwaka
Ipantaro Chris Eazy yaserukanye mu birori bya Kiss summer Awards
Inana ya Chris Eazy yahembwe nk'indirimbo y'umwaka

Kwa Aline Gahongayire naho hari hakubise huzuye

Massamba Intore, umukobwa we na Ruti Joel bakatanye na Aline Gahongayire umutsima wo kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki
Ruti Joel na Intore Massamba mu gitaramo cya Aline Gahongayire
Massamba Intore yakanyujijeho mu ndirimbo yaririmbanye na Aline Gahongayire
Nel Ngabo yataramiye abitabiriye igitaramo cya Aline Gahongayire
Intore Massamba yicaranye n'umukobwa Ikirezi Deborah
Ingabire Marie Immaculée uhagarariye umuryango mpuzamahanga ushinzwe uburenganzira bwa muntu yitabiriye igitaramo cya Aline Gahongayire
Intore Massamba yavuye muri Kiss Summer Awards yerekeza mu gitaramo cya Aline Gahongayire
DJ Brianne na Rev.Dr Antoine Rutayisire bari bicaranye mu gitaramo cya Aline Gahongayire
Umunyarwenya Diogène Ntarindwa wamamaye nka Atome ni umwe mu bari mu gitaramo cya Aline Gahongayire
Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr. Ron Adam yari mu gitaramo cya Aline Gahongayire
Aline Gahongayire yashimiye Aime Uwimana
Abahanzi bo muri Kina Music bakatanye umutsima na Aline Gahongayire
Aline Gahongayire yabanje gufatira agafoto ku itapi y'umutuku yari yateguwe muri Kigali Serena Hotel
Rev. Dr. Antoine Rutayisire yari yitabiriye igitaramo cya Aline Gahongayire
Jeannine Noach uherutse gutandukana na Cyusa yari mu bitabiriye iki gitaramo
Hari hateguwe umutsima wo kwizihiza isabukuru y'imyaka 22 Aline Gahongayire amaze mu muziki
Aline Gahongayire yagize umwanya wo gutaramira abitabiriye igitaramo cye
Ubwo yinjiraga muri Kigali Serena Hotel ni uku Aline Gahongayire yari yarimbye
Nel Ngabo wari uvuye muri Kiss Summer Awards yaje guhita yerekeza mu gitaramo cya Aline Gahongayire
Aline Gahongayire yakoze igitaramo cyo kwizihiza imyaka 22 amaze mu muziki
Byari ibyishimo kuri Gahongayire wizihizaga imyaka 22 amaze mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana
Niyo Bosco yafashije Aline Gahongayire mu gitaramo cyo kwizihiza isabukuru y'imyaka 22 amaze mu muziki

Bosco Nshuti yujuje ihema ry’ahitwaga Camp Kigali

Inshuro nyinshi James aririmba anicurangira gitari
James na Daniella bashimishije abakunzi babo bari bitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti
Mani Martin yari yitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti
Alex Dusabe yataramiye abitabiriye igitaramo cya Nshuti Bosco
Bacinye akadiho babyinira Imana
Bamenya yari yitabiriye iki gitaramo
Byari ibicika mu gitaramo cya Nshuti Bosco
Abitabiriye iki gitaramo banyuzwe
Nshuti Bosco yatunguranye yereka abitabiriye igitaramo cye umukunzi we bitegura kurushinga
Camp Kigali yari yakubise yuzuye mu gitaramo cya Bosco Nshuti

Amafoto: Igirubuntu Darcy, Shumbusho Djasiri, Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .