Iki gitaramo cyabereye ku kibuga cy’umupira cya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare. Iki gitaramo cyatangiye Saa Munani z’amanywa cyari kiyobowe na Bianca ndetse na MC Buryohe mu gihe abakunzi b’umuziki basusurutswaga na DJ Tricky.
Nyuma y’umwanya basusurutsa abakunzi b’umuziki, Bushali yabimburiye abandi ku rubyiniro asusurutsa abakunzi b’umuziki we b’i Nyagatare cyane ko ari umwe mu bahanzi bakunzwe bikomeye.
Uyu muraperi waririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yavuye ku rubyiniro asimbuweho na Bwiza witabiriye iki gitaramo atameze neza kuko yageze mu Karere ka Nyagatare avuga ko arwaye.
Nubwo ariko yavugaga ko arwaye, abakunzi b’umuziki we ntabwo bigeze babirabukwa kuko muri iki gitaramo yasimbukaga nk’inkumi idafite n’igicurane.
Bwiza wamaze iminota irenga 30 ku rubyiniro, yaruvuyeho akurikiwe na Kenny Sol.
Kenny Sol wize amayeri yo kwigendanira umushyushyarugamba we ndetse n’inkumi imubyinira, yishimiwe bikomeye n’abakunzi be ahamya ko urukundo yeretswe i Nyagatare rwamukoze ku mutima bikomeye.
Uyu muhanzi nawe wari wahawe iminota igera kuri 30 ari ku rubyiniro yavuyeho amaze gushyira abakunzi b’umuziki mu bicu hanyuma abasigira Chriss Eazy.
Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Chriss Eazy yakiriwe n’induru nyinshi y’abakunzi be bari bishimiye kumubona ku rubyiniro cyane ko ahafite abakunzi batari bake.
Kuva ku ndirimbo nka ‘Ese urabizi’ kugeza kuri Sekoma aherutse gusohora, Chriss Eazy yaririmbanye n’abakunzi be indirimbo ku yindi mbere y’uko amasaha yari yahawe agera akava ku rubyiniro.
Chriss wari ubaye umuhanzi wa nyuma mbere ya Bruce Melodie mu bacurangirwa na Symphony Band, yavuye ku rubyiniro arusigira Danny Nanone ucurangirwa na Sonic Band.
Danny Nanone utari wagendanye ababyinnyi nk’uko yabigenje mu bitaramo byabanje, yakoze iyo bwabaga ashimisha abakunzi bari benshi mu kibuga cyabereyemo igitaramo.
Uyu muhanzi wamaze ku rubyiniro hafi iminota 40 yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva mu myaka yo ha mbere kugeza ku zo aherutse gusohora mu myaka mike ya vuba.
Akiva ku rubyiniro, Danny Nanone yakorewe mu ngata na Ruti Joel wari waserukanye n’itsinda ry’Ibihame by’Imana bataramira abakunzi b’umuziki i Nyagatare biratinda.
Uyu muhanzi ukunzwe mu muziki gakondo, yishimiwe bikomeye n’abari bitabiriye iki gitaramo.
Ruti Joel yavuye ku rubyiniro arusigira Bruce Melodie wagombaga gushyiraho akadomo kuri iki gitaramo ndetse nk’uko byagenze ahandi hose ibi bitaramo byanyuze, yongeye gushimangira ko ari umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki w’u Rwanda.
Bruce Melodie wari witwaje Ross Kana usanzwe ukomoka mu Karere ka Nyagatare, yaje kumutumira ku rubyiniro baririmba indirimbo ‘Fou de toi’ bahuriyemo na Element.
Bruce Melodie kuva yajya ku rubyiniro kugeza ubwo yaruvagaho ntiyigeze aha akaruhuko abakunzi be kuko baririmbanye banabyinana indirimbo ze, aho yaziririmbye mu gihe kirenga isaha yamaze ku rubyiniro.
Ibi bitaramo biterwa inkunga na MTN ndetse na PRIMUS, byitezwe ko bizakomereza mu Karere ka Ngoma ku wa 21 Nzeri 2024.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!