00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 50: Dutemberane i Bujumbura, twiyibutse ubuzima bwo ku mucanga wa Tanganyika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 13 Ugushyingo 2022 saa 07:06
Yasuwe :

Hambere uyu mujyi witwaga Usumbura, ariko ubu twese tuwita Bujumbura. Uyu ni umwe mu Mijyi ikora ku kiyaga cya Tanganyika, ikunze kugendwa n’abifuza kuryoshya impera z’icyumweru cyabo.

Bujumbura yari Umurwa mukuru w’u Burundi kugeza mu 2018 ubwo uwari Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza yasabaga ko wimukira mu Gitega, Bujumbura hagasigara umujyi w’ubucuruzi.

Iki cyemezo cyaje no gutorwa n’Inteko Ishinga amategeko mu 2019, ndetse kugeza ubu byitezwe ko uyu mwaka urangira inzego zose za Leta zimukiye i Gitega.

Bujumbura yavutse ku gace kari gatuwe n’ingabo z’u Budage mu 1889. Nyuma y’intambara ya Mbere y’Isi, aka gace kaza kugirwa umujyi mukuru w’ihuriro ry’Ibihugu u Bubiligi bwakolonije bya Ruanda - Urundi.

Nyuma yo kubona Ubwigenge mu 1962, nibwo izina Usumbura ryahinduwe Umurwa mukuru w’u Burundi witwa Bujumbura.

Bujumbura ni Umujyi ukora ku Kiyaga cya Tanganyika, ukaba umwe mu Mijyi izwiho gushyuha cyane, bigatuma abaturage bawo benshi bakunda kurira ubuzima ku mucanga kenshi gashoboka.

Ubu bushyuhe butera ubuzima bwo ku mucanga buri mu bukurura benshi, ibi bigatuma n’abo hanze y’u Burundi bifuza kujya kuharuhukira.

Mu minsi ishize kurenga umupaka w’Akanyaru, Nemba cyagwa Rusizi winjira i Burundi benshi ntibabirotaga, ariko ubu igihu gisa n’ikimaze kweyuka.

Mu myaka ya mbere ya 2015, imodoka zabaga ziva mu Rwanda ari nyinshi, abagwije ifaranga cyangwa abahembwe bagiye kuriganurira ku mucanga.

Uru rujya n’uruza rw’abantu rwakomwe mu nkokora n’ibibazo by’umutekano muke waranzwe muri iki gihugu, ndetse iki kikaba cyaranakuruye umwuka mubi hagati yacyo n’u Rwanda, habaho gufunga imipaka.

Mu minsi ishize, nyuma y’ibiganiro by’abayobozi batandukanye ku mpande zombi, ibihugu byemeye gufungura imipaka ndetse imigenderanire kuri ubu yongeye kuzahuka, nubwo itaraba neza ijana ku rindi.

Umunyamakuru wa IGIHE aherutse mu Mujyi wa Bujumbura, aho yatembereye uduce dutandukanye tw’uyu mujyi.

Nta kigutandukanya n’umwenegihugu mu gihe uri mu Mujyi wa Bujumbura, uganira n’Abarundi mukumvikana buri wese avuga ururimi rwe, mudakeneye musemuzi, nubwo bo bananyuzamo Igiswahili.

Bujumbura ni umujyi ubona ko uri kwiyubaka, ndetse Leta y’u Burundi ihangayikishijwe cyane n’ibikorwaremezo byaho.

Imihanda mishya iri guhangwa, inzu nziza zirazamurwa umunsi ku wundi, nubwo bidakuraho ko amashanyarazi anyuzamo akabura mu mujyi hagati cyangwa ugasanga Bujumbura yose lisansi iri kuri sitasiyo zitarenze eshatu.

Uvuye mu Rwanda, Umujyi wa Bujumbura urahendutse kuko n’agaciro k’ifaranga ryaho kari hasi cyane ugereranyije n’Ifaranga r’u Rwanda, kandi ugasanga ibiciro by’ibintu byaho bingana n’ibyo mu Rwanda.

Ni umujyi uzasangamo ibiribwa n’ibinyobwa bimeze kimwe n’ibyo mu Rwanda, byibuza ku gipimo cyo hejuru hakiyongeraho ibiva mu mazi kuko bo begereye ikiyaga cya Tanganyika.

Ibyo kwambara n’imibereho yindi muri rusange ntabwo ari ibintu bigoranye i Bujumbura, kuko benshi babirangura muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku giciro cyo hasi.

Iyo ushaka kwitegereza neza Bujumbura bigusaba kurira umusozi uyiri hejuru, ukayitegera
Ikaze kuri Kaminuza y'Igihugu y'u Burundi, yubatswe mu 1964
Kaminuza y'u Burundi igaragaramo inyubako za kera cyane
Ahitwa Kiriri hatuwe n'abagwije ifaranga, uhabona inyubako n'imihanda myiza
Bujumbura ni Umujyi uri gutera imbere, hepfo na ruguru bubaka ubutitsa
Ubusitani bwubatswemo imva ya Prince Louis Rwagasore ni hamwe mu hantu habungwabungwa bikomeye
Mu gace gatuwe n'abifite i Bujumbura, na hoteli ihari iba ikosha
Iburyo bw'iyi foto niho hatuye abakomeye mu Burundi barimo na Perezida Evariste Ndayishimiye, ku gasozi kitegeye Umujyi wa Bujumbura
Uhagaze haruguru gato ya Bujumbura uba witegeye inyubako zo mu mujyi zirimo n'izigezweho
Inzu zigezweho ziri kuzura ku bwinshi i Bujumbura
Uyu muhanda werekeza i Bujumbura mu mujyi rwagati
Mu bizakubwira umujyi, harimo urujya n'uruza rw'abashakisha imibereho
Umujyi wa Bujumbura urimo ibiti bitanga akayaga ku bahatuye n'abahagenda
Imodoka nini zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni zimwe mu zifashishwa i Bujumbura
Bitewe n'uko nta moto cyangwa amagare bibarizwa mu Mujyi wa Bujumbura, usanga izi modoka zifashishwa mu gutwara abagenzi
Mu mujyi rwagati aho bita Ku Giti cy'Urukundo, hari ibibumbano byakorewe Prince Louis Rwagasore waharaniye Ubwigenge bw'Abarundi na Melchior Ndadaye wabaye Perezida w'u Burundi
Amazi ya Tanganyika muri iki gihe aranduye
Ubwato bukunze kwifashishwa mu mikino yo mu mazi buba buparitse ku mucanga kuri Tanganyika
Ku kiyaga cya Tanganyika haba umuyaga mwinshi unatera umuvumba mu mazi
Abacuruzi bashinze utubari ku nkengero z'ikiyaga cya Tanganyika ntibajya bibagirwa n'aho abahanzi bataramira, kuko ari ibintu bijyana
Usanga aho gutaramira harateguwe
Mu Burundi habera ubushabitsi bunyuranye
Ikaze muri Bora Bora Beach yakundwaga n'abatari bake mu Banyarwanda
Iyi piscine yo muri Bora Bora ikundwa n'abatari bake bashaka koga cyangwa kwifotoza
Ubwato butembereza ba mukerarugendo mu kiyaga cya Tanganyika
Imihanda iri kubakwa i Bujumbura
Utuzu tw'abagenzi turi gushyirwa ku mihanda
Ibyapa byamamaza mu mujyi ni byinshi, ariko kandi amasosiyete akomeye arimo Canal+ niyo abasha kubyigondera
Urujya n'uruza rw'imodoka mu Mujyi wa Bujumbura ntabwo ruraba rwinshi cyane
Mu mujyi hagati hamaze gushyirwa televiziyo zizwi nka Bosebabireba, ariko twasanze zidakora
Bujumbura ni Umujyi utarangwamo akavuyo k'urujya n'uruza, rwaba urw'abantu cyangwa imodoka nyinshi
Mu mujyi hagati hatewe ibiti byongera akayaga
I Bujumbura ntabwo hari inzu nyinshi ndende
Inzu z'ubucuruzi zimaze kugwira i Bujumbura
Bujumbura igaragara nk'umujyi ukuze
Imihanda y'i Bujumbura igaragara nk'ishaje nubwo bari kuyikora
Taxi ziba zitwara abagenzi hirya no hino muri Bujumbura
Si henshi hari ibyapa biranga ibyerekezo
Kuri BRARUDI, uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye i Burundi
Ibitaro bya Polisi y'i Burundi bifatanye na sitasiyo ya Mogas
Bimwe mu bigo bikomeye ku Isi bifite ibyicaro i Bujumbura
Kobil yateye amatako i Burundi, icyakora lisansi ibona umugabo igasiba undi
Ubushabitsi bwo ku muhanda burakorwa cyane i Bujumbura
Inzu nziza zo guturamo zimaze kubakwa i Bujumbura
Hirya gato y'umujyi baba bacuruza ibyo bikoreye
Inzu nziza zikomeje kubakwa muri Bujumbura
Biragoye kubona moto ihetse umuntu umwe, aho zemerewe kugenda
Abana bavuye ku ishuri mu mujyi
Umubare w'abagenda kuri moto si ngombwa aho zemerewe kugenda, kuko bigoye no kuhabona umupolisi

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .