00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 50: Ibihe byaranze igitaramo ‘Migabo’ cya Cyusa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 June 2024 saa 08:45
Yasuwe :

Mu ijoro ryo kuwa 8 Kamena 2024 Cyusa Ibrahim wamamaye mu gukora umuziki gakondo, yakoze igitaramo cye cya mbere agicyerezamo Perezida Kagame cyane ko yari yaranacyitiriye indirimbo ‘Migabo’ yamutuye.

Ni igitaramo cyabereye mu ihema rya Camp Kigali, aho umuhanzikazi Chrisy Neat ari we wabimburiye bagenzi be ku rubyiniro maze mu ndirimbo eshatu uyu mugore ukunze kwiyita ‘Nzobe idahanda’ yereka benshi ubuhanga n’ijwi rye rinyura amatwi cyane ko atari henshi yari yarataramiye.

Chrisy Neat usanzwe atunganya umuziki (Producer) mu Ibisumizi, ni umwe mu bize mu ishuri ry’umuziki ry’u Rwanda uyu munsi akaba afatanya kuririmba no gutunganya indirimbo z’abandi.

Nyuma y’uyu muhanzikazi hakurikiyeho Mariya Yohana na we ukunzwe n’abatari bake cyane ko ari umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki.

Mariya Yohana wataramiye abakunzi be binyuze muri nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, yavuye ku rubyiniro akurikirwa na Ruti Joel.

Ruti Joel wamaze kwigarurira imitima y’abato n’abakuru, yongeye gushimangira ubuhanga bwe mu muziki, akora ku mitima ya benshi ubwo yasubiragamo indirimbo ‘Low key’ ya Yvan Buravan.

Nyuma ya Ruti Joel, hagombaga guhita hakurikiraho Cyusa Ibrahim, icyakora mbere y’uko ajya ku rubyiniro babanje gucuranga amashusho y’icyivugo cye anacyezamo Perezida Kagame.

Mbere y’uko yinjira ku rubyiniro, habanje gushyirwa igihangano kigaragaza ‘Igipfunsi’ cyamamaye nk’ikirango cy’Umuryango FPR Inkotanyi mu matora, iki kikaba cyari ikimenyetso cyo kugaragaza ko uyu ari we mukandida Cyusa yumva azashyigikira mu matora ateganyijwe muri Nyakanga 2024.

Ahereye ku ndirimbo ‘Migabo’ yakoreye Perezida Kagame kugeza ku zindi nyinshi ze, Cyusa wanyuzagamo akavangamo iz’abandi bahanzi ndetse na nyinshi zifashishijwe ku rugamba rwo kubohora Igihugu yataramiye abakunzi be mu gitaramo yaciyemo ibice bibiri.

Ubwo yari arangije igice cya mbere, mu gihe yari agiye kuruhuka, Itorero Inganzo Ngari ryamukoreye mu ngata maze si ugususurutsa abakunzi be karahava.

Cyusa yongeye gusubira ku rubyiniro abanza gushimira umubyeyi we na Nyirakuru bari bitabiriye iki gitaramo ubundi yongera gususurutsa abakunzi be anabasezeraho kuko bwari ubwa nyuma yari agiye ku rubyiniro.

Mbere yo kwinjira buri wese yabanzaga kwerekana itike ye
Scovia Mutesi yamuritse imyenda muri iki gitaramo
Umurya w'inanga winjije abantu mu gitaramo 'Migabo' cya Cyusa
Ab'inkwakuzi bazindutse kugira ngo bifatire ibyicaro
Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry aganira na Karirima Ngarambe umunyamakuru wa IGIHE i Burayi
Chrisy Neat yigaragaje bikomeye mu gitaramo cya Cyusa Ibrahim
Chrisy Neat ukunze kwiyita 'Nzobe idahanda' yishimiwe bikomeye
Nyabitanga uzwi muri sinema y'u Rwanda ni umwe mu bitabiriye igitaramo cya Cyusa Ibrahim
Umukonyine uzwi muri filime Umuturanyi yari afite akazi ko gucuruza ibyo kunywa mu gitaramo cya Cyusa Ibrahim
Mariya Yohana yashimishije abitabiriye igitaramo cya Cyusa
Uhereye iburyo, Nyirakuru wa Cyusa wari wicaranye n'umubyeyi we
Imfura ya Cyusa na nyina bari mu bari bitabiriye iki gitaramo
Mariya Yohana imbere y'abakunzi b'umuziki
Byageze aho abarimo Massamba Intore, Muyango na Dr. Murangira B.Thierry barahaguruka bafatanya na Mariya yohana kuririmba
Victor Rukotana ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo'
Abakunzi b'umuziki bishimiye bikomeye Mariya Yohana
Ruti Joel ubwo yari akigera ku rubyiniro
Ruti Joel yishimiwe bikomeye
Ruti Joel yakoze ku mitima y'abitabiriye igitaramo cya Cyusa ubwo yasubiragamo indirimbo 'Low key' ya Yvan Buravan
Nyuma yo kuririmba Mariya Yohana yahawe ibyicaro aryoherwa n'igitaramo cya Cyusa
Ubwo Cyusa yari ahingutse ku rubyiniro
Cyusa yageze ku rubyiniro ari kumwe n'itsinda ry'ababyinnyi
Ahereye ku ndirimbo 'Migabo' yatuye Perezida Kagame, Cyusa yataramiye abakunzi be
Ni uku Cyusa yaserutse
Ku rubyiniro Cyusa yafashijwe n'ababyinnyi bo mu Itorero Inganzo Ngari
Inkumi zo mu Itorero Inganzo Ngari ku rubyiniro
Mugabekazi Liliane yari mu bitabiriye iki gitaramo
Umusizi Rumaga nawe yari yabukereye
Usanase Nadjima wavuzwe mu rukundo na Cyusa yari mu bitabiriye igitaramo cye
Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo
Itorero Inganzo Ngari ryashimishije abakunzi b'umudiho gakondo bari bitabiriye igitaramo cya Cyusa
Inganzo Ngari zishimiwe bikomeye n'abitabiriye igitaramo cya Cyusa
Nubwo utahamya ko hari hakubise ngo huzure ariko abitabiriye igitaramo cya Cyusa nabo si bake
Cyusa avuye kuruhuka ni uku yongeye kugaruka ku rubyiniro
Cyusa imbere y'imbaga yitabiriye igitaramo cye
Iburyo ni umubyeyi wa Cyusa Ibrahim wari kumwe na Nyirakuru w'uyu muhanzi, ababyeyi yashimiye imbere y'abakunzi be
Mu gihe kirenga isaha Cyusa yataramiye abakunzi be bashira irungu
Umubyeyi wa Cyusa yitegereza uburyo umuhungu we atanga ibyishimo mu Banyarwanda
Bamenya wari witabiriye iki gitaramo yanyuzwe ajya ku rubyiniro gufasha Cyusa guhamiriza

Amafoto: Yuhi Augustin & Habyarimana Raoul


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .