00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 20: Uburanga bw’inkumi y’ikimero Bruce Melodie yifashishije mu ndirimbo ‘Katapilla’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Kamena 2021 saa 02:57
Yasuwe :
0 0

Muri iyi minsi abahanzi nyarwanda bari gusobanukirwa akamaro ko kugira inkumi y’ikimero mu mashusho y’indirimbo zabo, bikaba akarusho iyo ibyo bihangano bibara inkuru zifite ubutumwa bwatambuka neza hifashishijwe inkumi.

Kuri iyi nshuro tugiye kwibanda ku mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Bruce Melodie ‘Katapilla’.

Bruce Melodie nk’umwe mu bahanzi bari mu bagezweho mu muziki w’u Rwanda, kimwe mu bintu asigaye yitaho mu ifatwa ry’amashusho ye ni inkumi akoreshamo.

Mu ndirimbo nshya ‘Katapilla’, Bruce Melodie yifashishije umukinnyi wa filime witwa Danis Christelle Igeno Uwase benshi bazi ku rubuga rwa Instagram nka ‘AmChristella’.

Ni umukobwa usanzwe akina filime hano mu Rwanda, akaba azwi cyane mu ya Bad Rama aherutse gukinamo yitwa ‘Lockdown’.

Ni filime y’uruhererekane yatangijwe na Bad Rama ariko itarabashije kurangira kuko uyu mugabo yahise yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Christelle si mushya mu mashusho y’indirimbo z’abahanzi, yagaragaye muya Safi Madiba yitwa ‘Original’ n’iya Davis D yitwa ‘Sexy’.

Mu kiganiro na IGIHE, Bruce Melodie wirinze gutangaza amafaranga yahembye uyu mukobwa, yavuze ko ari umwe mu bamuhenze kuva yatangira gukora umuziki.

Uyu muhanzi yagize ati “Sinavuga ngo namuhaye aya cyangwa ariya kuko naba nishe amasezerano y’akazi, ariko icyo nakubwira cyo arahenze rwose, ni umwe mu bampenze kuva natangira umuziki.”

Indirimbo ’Katapilla’ ya Bruce Melodie uyu mukobwa agaragaramo

Agaragara no muri ’Sexy’ ya Davis D

Ari no mu ndirimbo ya Safi Madiba yise ’Original’

Christelle niwe ugaragara mu mashusho y'indirimbo nshya ya Bruce Melodie 'Katapilla'
Ni umwe mu bakobwa bakunze kwifotoreza mu nyubako zihenze
Nubwo akunze kugaragara mu mashusho y'indirimbo z'abahanzi ariko si umuntu ukunze kugarukwaho mu itangazamakuru
Usibye kugaragara mu mashusho y'indirimbo, Christelle asanzwe ari umukinnyi wa filime
Uyu mukobwa abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ntibajya bicwa n'irungu kuko akunze kubasangiza amafoto y'ibihe aba arimo
Usibye Katapilla ya Bruce Melodie agaragaramo, Christelle agaragara no mu ndirimbo zirimo; Sexy ya Davis D na Original ya Safi Madiba
Ni umwe mu nkumi ziberwa n'amafoto
Christelle ni umwe mu bakobwa ariko kandi bakunze gutembera mu bice bitandukanye by'Isi
Nubwo ari umwe mu bazwi n'abakurikiranira hafi imyidagaduro, izina ry'uyu mukobwa ntiriraba ikimenyabose
Christelle Inkumi ishinguye ifite imiterere y'abanyamideri akaba umukinnyi wa filime
Iyi ni imwe mu mafoto yafotowe ubwo bari mu ifatwa ry'amashusho ya 'Katapilla'
Christelle muri Pariki y'Akagera
Ajya anyuzamo akifata amafoto arangaza abamukurikira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .