00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Meddy yagarutse ku bigwi byaranze umubyeyi we

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 August 2022 saa 03:44
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru byari agahinda gakomeye ku muhanzi, Ngabo Medard wamenyekanye nka ‘Meddy’ kuko aribwo yasezeye bwa nyuma kuri nyina umubyara Cyabukombe Alphonsine uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.

Kuwa 14 Kanama 2022 nibwo hamenyekanye inkuru mbi ko umubyeyi wa Meddy yitabye Imana azize uburwayi. Yapfiriye muri Kenya aho yari amaze iminsi arwariye.

Kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022 nibwo habaye imihango ya nyuma yo guherekeza uyu mubyeyi, yanitabiriwe n’umuhungu we Meddy wavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari asanzwe aba.

Meddy, abavandimwe n’inshuti z’umuryango wabonaga bafite agahinda gakomeye ndetse hari n’aho byageze biranga uyu muhanzi uri mu bakunzwe mu Rwanda ararira.

Mu ijambo rye, Meddy yagarutse ku butwari bwaranze umubyeyi we, uko yamwigishije kuririmba no gucuranga ndetse n’umurage abasigiye.

Yavuze ko yafataga uyu mubyeyi we nk’intwari kuko yabareze wenyine atabana na se ariko akamubakundisha.

Ati “Muraza kunyihanganira ntabwo byoroshye, uyu munsi ntabwo nawuteguye ndagerageza kuvuga ibice bitatu ku buzima bwa mama, ndavuga ubwana bwacu uko yatureze n’uko byose byarangiye.

“Twakuze dufite mama gusa abatuzi barabizi, mama yari papa na mama igitangaje muri ibyo ni uko atagize amahirwe yo kubana na papa ariko yaramudukundishaga. Ntabwo ari abagore benshi bagira icyo kintu.”

Yakomeje avuga ko uyu mubyeyi wabo yakoze ibishoboka byose kugira ngo Meddy n’abavandimwe babeho neza nubwo batari bafite se.

Ati “Ukuntu yatureze twiga ku bigo byiza ntabwo yari afite ubutunzi bukomeye ariko yatangaga byose ngo tugire icyo tugeraho, akadukoresha umukoro twese tuvuye mu ishuri.”

Meddy yavuze ko umubyeyi we ari we wamwigishije ibijyanye no kuririmba, gucuranga ndetse no kubyina, ndetse agaruka ku buryo kera yajyaga amubuza niba igihe kizagera agapfa.

Ati “Nkiri umwana nahoraga mubaza nti ese uzapfa? Akambwira ati nzasaza mbe agakecuru. Mu by’ukuri sinari nzi ko iki gihe kizagera.”

Yakomeje avuga ko mu bihe bya nyuma by’uburwayi bw’umubyeyi we yajyaga amubwira ko abona abantu bambaye ibintu by’umweru.

Ati “Ubwo yari arwaye yajyaga ambwira ko abona ababyeyi bambaye umweru bamuha indabo. Hari isomo nize muri ibyo byose, ubuzima ntacyo buvuze nta Mana iburimo kuko mama yamenye Imana akiri muto.”

Meddy yavuze ko nubwo ababajwe n’urupfu rw’umubyeyi we, ku rundi ruhande yishimiye ko yagiye mu ijuru kuko ku Isi yaranzwe n’imirimo myiza.

Uyu mugabo yavuze ko rumwe mu nzibutso asigaranye ku mubyeyi we ari uburyo yamwise izina Medard arikomoye “ku mukozi w’Imana wamubwirije arakizwa ubundi aramumwitirira.”

Umuhanzi Meddy yakunze kugaragaza mama we nk’umuntu wicisha bugufi kandi urangwa n’urukundo.

Mu 2019, yigeze kwandika ku rukuta rwe rwa Instagram amushimira. Icyo gihe yagize ati “Mama arihangana, Mama ariyoroshya, Mama agira urukundo, Mama ntajya agira inzigo. Iteka icyo ahora yifuza ni uko wamwemerera akagukundwakaza, gusubiza ubutumwa bugufi yandika, kumwitaba igihe ahamagaye.”

Meddy n'abavandimwe be bavuze ko umubyeyi wabo yakoze ibishoboka byose ngo babeho neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .