00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu gitaramo cya Tayc, hasigaye amatike yo kwinjira mu myanya y’icyubahiro gusa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 July 2022 saa 05:46
Yasuwe :

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Tayc akomeje gushira ku isoko, nyuma yo gucuruza ayo mu kibuga hagati agashira, kuri ubu n’ayo mu myanya isanzwe yacurujwe yose hasigaye ay’abazicara mu myanya y’icyubahiro gusa.

Hashize iminsi ubuyobozi bwa Intore Entertainment butangaje ko amatike y’ibihumbi 10 Frw yo kwinjira mu gitaramo cya Tayc i Kigali ku bantu bazahagarara hasi mu kibuga yamaze gushira.

Nyuma y’iminsi mike aya matike ashize, ayo mu myanya isanzwe na yo yaguraga ibihumbi 5 Frw yahise agurwa yose nk’uko abari gutegura iki gitaramo babitangaje.

Ibi bisobanuye ko amatike asigaye ari ayo kwinjira mu myanya y’icyubahiro gusa. Amatike ya VIP ari kugura ibihumbi 20 Frw naho muri VVIP akagura ibihumbi 50 Frw.

Tayc uri mu bahanzi bagezweho mu Rwanda, ategerejwe i Kigali mu gitaramo kizabera muri BK Arena ku wa 30 Nyakanga 2022.

Uyu muhanzi utegerejwe i Kigali ni Umunya-Cameroun wavukiye mu Bufaransa ku wa 2 Gicurasi 1996. Ubwo yari amaze kwimukira mu Mujyi wa Paris mu 2012, ni bwo yatangiye umuziki. Ku wa 30 Gicurasi 2017 ni bwo uyu musore yasohoye Mixtape y’indirimbo icumi yise ‘Alchemy’.

Mu 2018, Tayc yasohoye Mixtape ye ya kabiri yise ‘H.E.L.I.O.S’. Nyuma uyu musore yaje gusinya mu nzu isanzwe ifasha abahanzi yitwa H24. Iyi studio ni yo yakoreyemo album ye ya mbere yise NYXIA iza gusohoka mu 2019, iyi ikaba ari yo yatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga mbere y’uko asohora iyitwa ‘Fleur froid’ mu 2020.

Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Tayc akomeje gushira ku isoko, hasigaye ayo mu myanya y'icyubahiro gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .