Ni igikorwa cyabaye nyuma y’ibindi byari bimaze icyumweru byatangiye ku wa 16 Gicurasi bigasozwa ku wa 21 Gicurasi 2022.
Mu myambaro y’abahanzi b’imideli 15 yerekanwe harimo iy’Abanya-Ghana; Fathia Creation, Bushai Weave, Arshia Wilson na Abrantie The Gentleman.
Hari kandi Abanya-Nigeria Saint Calypso na Cheddars Clothing.
Abanyarwanda harimo inzu y’imideli yitwa Ka Couture, Delphinez, Boldy Bonza ya Sisi Ngamije na Izubaa.
Hari Abanyafurika y’Epfo Thando Piliso, Georges Malelu wambitse Beyoncé ubwo yaririmbaga mu birori bya Global Citizen Festival mu 2018.
Imyambaro ya Lilly Alphonso wo muri Malawi, Quaal Designs wo muri Somalia na Kais Divo Collection wo muri Uganda nayo iri mu yerekanywe.
Umuyobozi wa Mercedes-Benz Fashion Week Kigali, Daniel Ndayishimiye, yabwiye IGIHE ko kubona abamurika imideli n’abayihanga bari ku rwego nk’urw’abitabiriye, ari ibintu binejeje nyuma y’ibihe bigoye bya Covid-19.
Yateguje abantu ko umwaka utaha bazakora ikindi gitaramo kiri ku rwego rwisumbuyeho.
Ati “Umwaka utaha mwitege ibirori by’imideli nk’ibi bimara icyumweru kandi birimo abanyarwanda benshi kurushaho. Mwitege impano nyinshi z’abanyarwanda n’ibirori byiza kurusha iby’uyu munsi.”
Yavuze ko mu minsi iri imbere ibi birori bizabera mu ntara zitandukanye mu gihe baba babonye abaterankunga.


















































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!