00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu bahanzi 17 bari bateguwe kubonana na John Legend, habonetse batatu gusa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 February 2025 saa 01:55
Yasuwe :

Mu bahanzi b’Abanyarwanda 17 bari bateguwe kubonana na John Legend wataramiye i Kigali mu ijoro ryo ku wa 21 Gashyantare 2025, habonetse batatu Juno Kizigenza, Nel Ngabo na Angell Mutoni.

Amakuru IGIHE ifite ni uko igitekerezo cyari uguhura na bamwe mu bahanzi bakaganira na John Legend ku iterambere ry’uruganda rwa muzika mu Rwanda ndetse bakagira n’umwanya wo gusabana.

Mu bari bamenyeshejwe ko bari ku rutonde rw’abagombaga kwitabira iki gikorwa ndetse banateguriwe amatike yo kwinjiriraho mu gitaramo, batatu nibo babonetse.

John Legend yagombaga guhura n’abahanzi bo mu Rwanda i Saa mbili z’ijoro zuzuye, mbere y’uko ajya ku rubyiniro.

Iyo saha yageze abahanzi babashije kuhagera ari Nel Ngabo, Juno Kizigenza na Angell Mutoni biyongeraho Ishimwe Clement, Umuyobozi wa KINA Music wagombaga n’ubundi guherekeza umuhanzi we.

Hari abandi bane babashije kugera muri BK Arena bakererewe basanga iki gikorwa cyarangiye mu gihe abandi icumi bo batigeze banahagera.

Mbere yo kujya ku rubyiniro, John Legend yagize umwanya wo kuganira na bamwe mu bahanzi b'Abanyarwanda
Juno Kizigenza, Nel Ngabo, Angell Mutoni na Ishimwe Clement babashije kuboneka bafatanye ifoto na John Legend

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .