Ni ibihembo bisanzwe bitangwa hagamijwe gushimira abahanzi bitwaye neza biganjemo abo ku Mugabane w’u Burayi. Ibyatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, byatangiwe mu Mujyi wa Manchester, ahari hakoraniye ibyamamare mu muziki ku Isi yose.
Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 1994, byayobowe n’Umuhanzikazi w’Umwongereza Rita Ora, wari ubikoze ku nshuro ya gatatu, dore yaherukaga mu 2022 na 2017; akuraho agahigo k’abandi bahanzi bari baragiye babiyobora inshuro ebyiri barimo Katy Perry.
Muri ibi bihembo kandi Rita Ora yafashe umwanya yunamira umuhanzi Liam Payne wamamaye muri One Direction uheruka kwitaba Imana.
Ati “Ndashaka ko dufata umwanya tukibuka umuntu wari inshuti yacu cyane. Twamubuze mu minsi mike ishize, kandi ni umwe mu bari bagize igice kinini cy’Isi ya MTV n’iyanjye [...] Liam Payne yari umwe mu banyamutima mwiza nari nzi. Hari uburyo bwinshi bwo kumuha icyubahiro twavugagaho ariko ntekereza ko kuvuga bidahagije.”
Uyu mugore yasoje n’ikiniga cyinshi, ari nako imbere bagaragaza amashusho y’uyu musore aherekejwe n’indirimbo ya One Direction bise “Night Changes”.
Ibirori byo gutanga ibi bihembo byaririmbyemo abahanzi batandukanye bakomeye barimo Benson Boone, RAYE, Shawn Mendes, Teddy Swims, The Warning, LE SSERAFIM, Peso Pluma, Tyla, Busta Rhymes na Pet Shop Boys.
Abahatanye bari batangajwe mu Ukwakira, aho Taylor Swift yari ayoboye abandi, ahatanye mu byiciro birindwi, mu gihe Beyoncé, Kendrick Lamar, Lisa na Ayra Starr bari bahatanye muri bine, bamugwa mu ntege.
Taylor Swift yaje no guhirwa cyane kuko mu byiciro yari ahatanyemo yatwaye ibihembo bine birimo icya ‘Best Artist’, ‘Best Video’, icya ‘Best Live’ na ‘Best US Act’.
Abatsinze batoranyijwe n’abakurikirana MTV EMAs, binyuze mu gutora ku rubuga rwayo. Igihembo cya “Best Video” nicyo cyonyine cyatanzwe kubera amahitamo ya MTV.
Tyla yatwaye ibihembo bitatu akomeza kwanikira benshi mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki muri Afurika no hanze yayo. Mu cyiciro cya ‘Best Afrobeats’ yahigitse Abanya-Nigeria barimo Asake, Ayra Starr, Burna Boy, Rema na Tems.
Tyla kandi yegukanye igihembo cya ‘Best African Act’. Aha yahigitse abarimo abanya-Nigeria Asake na Ayra Starr; Umunya-Tanzania Diamond Platnumz na DBN Gogo na TitoM & Yuppe bo muri Afurika y’Epfo.
Uyu muhanzikazi wo muri Afurika y’Epfo kandi yahigitse abahanzi bakomeye muri Amerika mu cyiciro cya Best R&B. Aha yegukanye igihembo atsinze Kehlani, SZA, Tinashe, Usher na Victoria Monét.
Eminem yegukanye igihembo cy’umuraperi mwiza ahigitse abarimo Central Cee, Kendrick Lamar, Megan Thee Stallion, Nicki Minaj na Travis Scott. Ni mu gihe Busta Rhymes yahawe igihembo cya ‘Global Icon’ nk’umwe mu bateje imbere umuziki ku isi yose.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!