Ibi bihembo byatangiye mu mwaka wa 2008, ni ubwa kabiri bigiye kubera mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko mu 2009 byabereye muri Kenya.
Kimwe no mu 2008 ubwo byatangiraga gutangwa, no mu 2010 byatangiwe muri Nigeria, mu mijyi ya Abuja na Lagos.
Ibi bihembo byaje guhagarara bimara imyaka itatu bidatangwa, byongera kugaruka mu mwaka wa 2014 mu Mujyi wa Durban ho muri Afurika y’Epfo kimwe n’ibyatanzwe mu 2015.
Mu 2016 ibi bihembo byatangiwe muri Afurika y’Epfo icyakora hahindurwa umujyi byatangiwemo noneho bijyanwa i Johannesburg.
Guhera mu 2017 kugeza uyu mwaka, ibi bihembo ntabwo byongeye gutangwa ukundi.
Nyuma y’imyaka ine ibi bihembo bidatangwa, ubuyobozi bwa Viacom International Media Network Africa ibitegura bwatangaje ko bizatangirwa muri Uganda tariki 20 Gashyantare 2021.
Nta mpamvu iyo ariyo yose yatangajwe yatumye ibi bihembo bishyirwa muri Uganda.
Ibyiciro ubusanzwe bitangwamo ibihembo muri MTV Afrima Music Awards ni Artist of the Year, Best Male, Best Female, Best New Act, Best Group, Best Live Act, Best Francophone, Best Lusophone, Best Pop/Alternative, Best Hip Hop, Best International, Legend Award, Best Collaboration in association with Absolut, Video of the Year, Song of the Year, Artist of the Year, Personality of the Year, MTV Base Africa Re-Imagined Award.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!