Uyu mukobwa usanzwe abarizwa mu itsinda rifasha Danny Nanone ku rubyiniro, ni umwe mu basekewe n’amahirwe mu Karere ka Ngoma aho yavuye yegukanye igare.
Nyuma yo gutsindira iri gare, Habari yabwiye IGIHE ko yishimiye bikomeye amahirwe yagize yo gutsindira iki gihembo cyane ko yinjiye mu banyamahirwe abyita imikino.
Ati “Ubushinze nabonye abatsinda ndavuga nti kuki njye ntakina ngo njye mu banyamahirwe, birangira mbigerageje ndatsinda negukana igare.”
Uyu mukobwa avuga ko agiye kwiga igare ku buryo ryajya rimwunganira mu bikorwa bye bya buri munsi by’umwihariko mu ngendo ngufi akunze kugira bityo ntiyongere gutega.
Habari yavuze ko mu by’ukuri abahanzi n’ibyamamare batakirengangije amahirwe atangwa na MTN Rwanda cyane ko nta wagakwiye kwanga inyungu yinjira mu zindi.
Ibyishimo by’uyu mukobwa byari kimwe n’ibya’abandi banyamahirwe barimo abegukanye amagare ndetse n’abatsindiye amafaranga ibihumbi ijana.
Aba barimo Niyonkuru Saidi usanzwe ari umu motari uroba moto akaba yatsindiye ibihumbi 100Frw ndetse n’uwitwa Diane usanzwe ari umuhinzi wegukanye ibihumbi 100Frw.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!