00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu Danny Nanone ari kwifashisha itsinda ryihariye ry’abacuranzi mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 September 2024 saa 07:16
Yasuwe :

Mu gihe abandi bahanzi bitabiriye ibitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ muri rusange bacurangirwa n’itsinda rya Symphony Band, Danny Nanone yahisemo kwifashisha itsinda rye ryihariye.
Danny Nanone acurangirwa na n’itsinda ryitwa ‘Sonic Band’ itsinda ryashinzwe na Producer Prince Kiiiz unaricurangamo.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutaramira i Musanze, Danny Nanone yavuze ko yahisemo gukorana n’iri tsinda kuko atari yagize umwanya uhagije wo kwitozanya na Symphony Band (…)

Danny Nanone acurangirwa na n’itsinda ryitwa ‘Sonic Band’ itsinda ryashinzwe na Producer Prince Kiiiz unaricurangamo.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo gutaramira i Musanze, Danny Nanone yavuze ko yahisemo gukorana n’iri tsinda kuko atari yagize umwanya uhagije wo kwitozanya na Symphony Band bityo ahitamo gukorana n’abo bari basanzwe bitozanya mu buzima busanzwe.

Ati “Ntabwo twabonye igihe gihagije cyo kwitegurana na Symphony Band cyane ko byatangajwe mu gihe gito, byansabaga kugira itsinda ry’abacuranzi twitegurana bihagije, byansabaga Band ifite umwanya munini.”

Danny Nanone uhamya ko afite udushya twinshi mu bitaramo bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ yijeje abakunzi be ibitaramo bikomeye.

Kuva yava mu ishuri rya Muzika ry’u Rwanda, Danny Nanone ni ubwa mbere Danny Nanone atumiwe mu bitaramo bikomeye nka MTN Iwacu Muzika Festival, bityo ahamya ko iki aricyo gihe cyo gukora ibintu binini bikomeye bigaragaza ko yize ibijyanye n’umuziki.

Danny Nanone wari mu baraperi bakomeye, mu 2018 yashyize ku ruhande ibya muzika ajya ku ishuri riwigisha akarishya ubwenge ahasoreza mu 2021 mbere y’uko yongera gusubukura ibikorwa bye.

Nyuma yo kuva ku ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, Danny Nanone yakoze indirimbo zakunzwe zirimo Iminsi myinshi, Nasara yakoranye na Ariel Wayz, My type, Confirm n’iyitwa Amanota aherutse gushyira hanze.

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangiriye mu Karere ka Musanze ku wa 31 Kanama 2024, byitezwe ko bizakomereza i Gicumbi ku wa 7 Kanama 2024.

Danny Nanone ahamya ko yahisemo gufata iri tsinda kuko ariryo ryamuhaga umwanya uhagije wo kwitozanya
Danny Nanone niwe muhanzi ufite itsinda ry'abacuranzi ryihariye mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .