Mr P wahoze muri P Square yahishuye uko we n’umuryango we bakirutse Covid-19

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kamena 2020 saa 07:10
Yasuwe :
0 0

Peter Okoye cyangwa se Mr P wamenyekanye cyane mu itsinda rya P Square, yahishuye uko we n’umuryango we bakirutse Covid-19, aboneraho gusaba abatuye Isi kudakerensa iki cyorezo.

Ibi Mr P yabitangaje anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter aho yagize ati”Umugore wanjye, umukobwa wanjye nanjye ubwanjye twarwaye Covid-19, abafana ba Mr P mwirinde.”

Uyu muhanzi yavuze ko mu byumweru bitatu bishize yarwaye, yajya kwa muganga agasanga arwaye Covid-19, byatumye yifungirana mu cyumba cya wenyine mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi.

Ati” Mpisemo kuvuga ibi kugira ngo wenda mwumve ko mukwiye kwirinda, mushyira intera hagati yanyu, mukaraba kenshi amazi meza ndetse n’isabune ndetse no kwambara agapfukamunwa.”

“Sinjye gusa wari urwaye kuko n’abakozi babiri bo mu rugo bari barwaye, nyuma y’icyumweru kimwe umukobwa wanjye nawe yaje kurwara abaganga badutegeka ko tugomba kumushyira mu kato akaba mu cyumba cye wenyine.”

Mr P avuga ko byari bimukomereye kuba mu cyumba yifungiranyemo mu kato adashobora no kubona umwana we urwaye, ashimira cyane umugore we wananiwe kwihangana agafata icyemezo cyo kujya kurwaza umwana we kabone ko yari azi neza ko nawe yagombaga kuhandurira.

“Iminsi itanu umwana wanjye yaje gukira turiruhutsa tugira ngo birarangiye, nyuma y’umunsi umwe gusa umugore wanjye byamenyekanye ko yafashwe na Covid-19. Byari ibihe bikomeye, sinzi ko nabona uko mbisobanura gusa twanyuze mu bihe bidukomereye.”

Uyu muhanzi yavuze ko ibyumweru bitatu bishize byari ibihe bikomereye umuryango we icyakora ashimira Imana ahamya ko inkuru nziza afite ari uko yaba we, umwana we, umugore we ndetse n’abakozi babiri bari barwaye bose bakize.

Yasoje ubu buhamya amenyesha Isi ko Covid-19 ihari atari ibihuha cyangwa imikino nkuko benshi bayifata asaba buri wese kwirinda uko ashoboye kose.

Ubuhamya bwa Mr P

Mr P wahoze muri P Square (wambaye ingofero) aherutse mu Rwanda mu 2018 ubwo yari yitabiriye igitaramo gisoza inama yiga ku miyoborere yiswe ‘2018 Ibrahim Governance Weekend’.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .