00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mr Kagame yasohoye indirimbo yashibutse ku nkuru mpamo y’umugore washaririwe n’ihohoterwa

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Mr Kagame yasohoye indirimbo ye nshya yise ‘Igitekerezo’, yashibutse ku nkuru mpamo y’umusore w’inshuti ye, ugorwa n’urugo kubera imyitwarire y’umufasha ufite ihungabana yatewe n’ubuzima yakuriyemo bw’ihohoterwa ryo mu muryango.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu muhanzi yahamije ko iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru mpamo y’umugabo w’inshuti ye washatse umugore wakuriye mu muryango uhoramo intambara z’ababyeyi.

Ati “Ni umugabo w’inshuti yanjye kuko ni nanjye wabahuje, buri gihe ahora andirira ambwira uburyo umugore we atajya yishima. Icyakora kuko nari nzi ubuzima yakuriyemo naje kumuganiriza abasha kumwihanganira.”

Muri iyi ndirimbo, hari aho uyu muhanzi agira ati “Uwo yahoraga ahandi ahunze iwabo, Se na Nyina ntabwo bari shyashya, akana mu mugongo karumuna ke gahora karizwa n’intimba gusa […] yahoraga asenga asaba Imana ngo izamuhe umugabo umwumva!”

Mr Kagame hari aho asaba umugabo w’uyu mugore kugerageza akumva umugore we, kuko yakuriye mu buzima bw’intambara z’ababyeyi be.

Uyu muhanzi avuga ko ababyeyi bakwiye kwirinda ihohoterwa rikorerwa mu muryango kuko rigira ingaruka no kubabakomokaho.

Ahamya ko umwana wakuriye mu muryango urimo ihohoterwa biba bigoye ko yakurana ibyishimo muri we, by’umwihariko iyo yashatse ahorana ihungabana ry’uko ibyo yakuriyemo nawe byamubaho.

Iyi ndirimbo nshya ya Mr Kagame, ‘Igitekerezo’ yayikoreye muri Hi5 Record studio ye bwite, ikorwa na Santana ndetse na Evy. Amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na AB Godwin.

Mr Kagame yasohoye indirimbo yashibutse ku nkuru mpamo y’umugore washaririwe n’ihohoterwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .