Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Uyu muhanzi avuga ko amateka y’u Rwanda akwiriye kubera isomo abasore n’inkumi b’iki gihe, bigatuma biyumvamo kurwanya icyakongera gusubiza u Rwanda mu bihe by’icuraburindi.
Ati “Iki gihe turimo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 urubyiruko ntabwo rukwiriye kumva ko ari icy’iki cyumweru dusoje gusa, ahubwo bakwiriye kumva ari iminsi 100 yo kwibuka, kandi ko tunakwiriye gukomeza kuyikoramo ibikorwa bijyanye no kurwanya icyaduhungabanya cyangwa ngo kidusubize mu bihe twavuyemo. Dukwiriye kwifashisha uburyo bwose turwanya abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abagifite ingengabitekerezo yayo, kuko amateka arahari agaragaza ibyabaye.”
Uyu musore yavuze ko nubwo iyo minsi 100 yarangira na bwo abantu badakwiriye kwirara. Ati “Kwibuka ni ibyacu, biduhoramo kandi utazi iyo ava ntamenya iyo ajya, kwibuka dukwiriye kubikora buri munsi.”
Mr Kagame yashyize hanze indirimbo nshya yise “Rwanda”. Yavuze ko ari indirimbo igaragaza ko nubwo igihugu cyanyuze mu bihe bikomeye kigahungabana, ubu kiri kwiyubaka kandi abagituye bakaba aribo bakwiriye kukirwanira ishyaka.
Ati “Ni indirimbo igaruka n’ubundi ku byo navugaga, ntabwo dukwiriye gutera agati mu ryinyo ngo abashinyaguzi badukine ku mubyimba kuko aho twavuye ni habi nta wifuza kuhasubira. U Rwanda nibwo buzima bwacu kandi ni umugongo uduhetse.”
Iyi ndirimbo nshya ya Mr. Kagame yakorewe muri ‘label’ nshya y’Abanyamerika yitwa “Black Market Records (BMR)” yatangiye gukora mu 1989, isigaye ikorana na we umunsi ku wundi.
Ndetse, binyuze muri iyi label uyu muhanzi yitegura gushyira hanze album ye ya kabiri.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!