Mr Kagame yaciye undi muvuno

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 1 Werurwe 2021 saa 09:26
Yasuwe :
0 0

Eric Kagame Mabano wamamaye mu muziki nka Mr Kagame, yatangaje ko yahinduye umuvuno akaba agiye kujya anyuzamo mu muziki we agakora ibihangano byo guhwitura urubyiruko ndetse no gukora ibyo agereranya no kuvuga ubutumwa bwiza.

Uyu musore yabitangaje nyuma yo gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Mpa Power’ yemeza ko iri mu mujyo w’ivugabutumwa, ariko yifashishije amagambo akoreshwa n’urubyiruko.

‘Mpa Power’ ni indirimbo ivuga ku musore usaba Imana kumuha imbaraga akareka guhora mu bishuko birimo gusambana no kunywa inzoga n’itabi.

Mr Kagame yavuze ko yatangiye urugendo rushya rwo kujya anyuzamo mu ndirimbo ze akaririmba n’izifasha urubyiruko, ariko akifashisha imvugo n’ubundi rukunze gukoresha kugira ngo rumwibonemo.

Ati “Ninjiye mu ivugabutumwa ryo kwigisha abarara nkabavugisha mu buryo bwabo nta bintu byo kubwiriza nk’abapasiteri basanzwe tuvuza induru turira. Nteganya gukora ibindi bihangano byinshi kandi nzi ko bizafasha urubyiruko ariko rwiga byinshi.”

Mr Kagame yamamaye cyane mu bihangano bitandukanye birimo ‘Shakira ahandi’, ‘Surwumwe’, ‘Kagirinkuru’, ‘Ntimubimbaze’, ‘Ntiza’ yahuriyemo na Bruce Melodie, ‘Amadeni’ n’izindi.

Mu minsi ishize yabwiye IGIHE ko nyuma y’imyaka irenga itanu akora umuziki yahisemo gutangira umushinga wa album ye ya mbere muri uyu mwaka, kandi ko ateganya kuyimurikira abakunzi be mu gihe Coronavirus yaba icishije make.

Ati “Maze imyaka itanu n’imisago mu muziki rero natekereje ko natangira umushinga wa album nshya muri uyu mwaka ndetse yanamaze kurangira. Iriho indirimbo 10 nshya zirimo eshanu nikoranye n’izindi nakoranye n’abantu bakomeye mu karere ka Afurika y’Ibirasirazuba.”

Iyi album nshya y’uyu muhanzi yayise ‘Izina ryanjye’.

Mr Kagame ni umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe
Mr Kagame mu mishinga afite arateganya gushyira hanze album ye ya mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .