Uyu musore yabwiye IGIHE ko yabonye ‘label’ nshya y’Abanyamerika yitwa “Black Market Records (BMR)” yatangiye gukora mu 1989.
Ikorana n’abahanzi batandukanye bakomeye muri Ghana, Nigeria, Kenya, Uganda n’ahandi muri Afurika.
Mu bahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakorana bazwi harimo Nina Roz na Daddy Andre bo muri Uganda. Yavuze ko kugeza ubu bahise batangira kumufasha gukora kuri ‘album’ ye ya kabiri atarabonera izina.
Ati “Ndi kurangiza ‘album’ yanjye ya kabiri ntarashakira izina. Mbinoza iyo byamaze kurangira. Uretse muri Kenya ndi, nzajya no gukorera muri Uganda. Gahunda ni ukugeza umuziki ku rundi rwego.”
Uyu muhanzi yari amaze igihe akora umuziki asa nk’uwirwanaho, yagaragaje ko ari kumwe na murumuna we witwa DJ M.Boxx muri izi ngendo, akaba ari na we usigaye umucurangira.
Iyi ‘album’ irimo gukorwaho n’aba-producers barimo London wakoranye n’abahanzi bakomeye muri Nigeria, igihugu anakomokamo, barimo Rema, Tiwa Savage, Johnny Drille, Ayra Starr, Wizkid n’abandi.
Hari kandi uwitwa Ayoo Clammer, Jegede, Sean, Brim, Daddy Andre na Nessim. Iyi ‘album’ y’uyu muhanzi izajya hanze muri uyu mwaka hatagize igihinduka.
Mr Kagame yamenyekanye guhera mu 2014 mu bihangano bitandukanye nka ‘Ntimubimbaze’, ‘Mpa Power’, ‘Kagirinkuru’, ‘Amadeni’, ‘Shakira ahandi’, ‘Bella’ n’izindi.
Mu 2022 yashyize hanze ‘album’ ya mbere yise ‘Goligota’ yahurijeho abahanzi batandukanye bakomeye mu Rwanda.
Iyi ‘album’ iriho indirimbo 10. Zirimo izo yahuriyemo n’abahanzi nka Theo Bosebabireba, Ariel Wayz, Cally, Herbert Skillz, DJ Marnaud na Nessa. Iriho indirimbo zitandukanye nka Bwombo, Mukunzi, Kiliziya, Akanini k’icumi n’izindi.
Reba ‘Amakashi’; indirimbo Mr Kagame aheruka gushyira hanze



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!