Nyuma yo gufungura Sosiyete ikora ibijyanye n’imikino y’amahirwe mu Rwanda ‘Betpawa’, Mr Eazi yinjiye no ku isoko ry’abategura ibitaramo mu Rwanda.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Mr Eazi w’imyaka 30 abinyujije muri Sosiyete ye y’Ubucuruzi Empawa Africa yatangiye gutegura ibitaramo bitandukanye ahereye ku cya ‘Kigali Choplife’ giteganyijwe kubera i Kigali ku wa 25 Kamena 2022.
Uretse iki gitaramo Mr Eazi arateganya ibindi aho byibuza mbere y’uko uyu mwaka urangira ashobora gutegura ibigera kuri bitanu.
Iki gitaramo ‘Choplife’ cyateguwe na Sosiyete ya Mr Eazi ifatanyije na Visit Rwanda. Kizayoborwa na DJ Neptune mu gihe cyatumiwemo abahanzi barimo Tekno Miles, Fave, Nasty C, Khaligraph Jones n’abandi barimo abakunzwe mu Rwanda bayobowe na Bruce Melodie, Bushali, Kenny Sol, Ariel Wayz, Afrique na Okkama.
’Choplife’ yatumiwemo DJ Ira na DJ Toxxyk biteganyijwe ko izabera muri BK Arena. Iki gitaramo kigiye kubera mu Rwanda mu gihe ruri kwakira abashyitsi bitabiriye Inama ya CHOGM iri kubera mu Mujyi wa Kigali ku wa 20-26 Kamena 2022.
Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ku bayagura mbere ni ibihumbi 25 Frw mu gihe abazayagurira ku muryango bazishyura ibihumbi 30 Frw. Hari kandi amatike y’ibihumbi 10 Frw mu gihe abazayagurira ku muryango ari ibihumbi 15 Frw. Aya make agura ibihumbi 5 Frw. Kugeza ubu amatike yose agurishirizwa ku rubuga rwa Ticqet.rw.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!