Uyu muhanzi w’imyaka 31 ufatanya umuziki n’ibindi bikorwa by’ubushabitsi avuga ko yaguze iyi migabane agendeye ku byakozwe n’umuraperi Jay-Z wigeze kugura imigabane mu ikipe ya Brooklyn Nets ikina shampiyona ya NBA.
Yanditse agira ati "Nasomye ko Jay -Z yaguze imigabane mu ikipe ya Basketball ya Brooklyn Nets, nagirango rero nanjye nkore nk’ibyo umuntu mfatiraho icyitegerezo akora.”
“ Nishimiye kubamenyesha ko ubu ndi umunyamigabane wa Cape Town Tigers, ikipe nziza ya Basketball muri Afurika! duhure ku mukino utaha! Nishimiye kuba umwe mu bagize umuryango.”
Mu 2003 Jay Z yaguze imigabane muri Brooklyn Nets nubwo yayigurishije mu 2013 nyuma yo gufungura icyo yise Rock Nation Sports.
Mr Eazi si ubwa mbere ashoye imari muri siporo dore ko mu 2022 ikigo cye cy’imikino y’amahirwe BetPawa cyasiye amasezerano y’imyaka itatu gishora imari ya miliyoni 6$ muri shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Mupira w’Amaguru muri Ghana azajya atangwa buri mwaka.
Iyi sosiyete ya BetPawa ikorera mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika birimo n’u Rwanda.
Mr Eazi asanzwe akora ibikorwa bitandukaye birimo ibifasha abahanzi bakiri bato nka emPawa, Banku Music, Zagadat Capital ndetse na PawaPay.
Cape Town Tigers, ibarizwa mu gace ka Gugulethu mu Mujyi wa Cape Town, yashinzwe mu 2019.
Iyi kipe yatwaye igikombe cya mbere cya shampiyona mu 2021 yongera ku gitwara mu 2022 ikaba yaraserukiye igihugu mu mikino ya Basketball Africa League (BAL).




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!