00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamahirwe bashyiriweho uburyo bwo gutsindira itike y’igitaramo cya John Legend

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 January 2025 saa 08:40
Yasuwe :

Abadafite ubushobozi bwo kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cyatumiwemo John Legend, giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 21 Gashyantare 2025, bashyiriweho uburyo bashobora kuyitsindira.

Ni amahirwe ashingiye kuri tombola yateguwe n’ubuyobozi bwa Move Afrika iri gutegura iki gitaramo.

Tombola iri gukorwa mu buryo bubiri, ubwa mbere ni ukunyura ku rubuga na ‘Application’ ya Move Afrika cyangwa se kwifashisha ya telefoni binyuze kuri WhatsApp.

Utsinda ni usubiza neza ibibazo abazwa akagira amanota 20 muri buri cyiciro.

Aba mbere bazayatsindira hagati ya tariki 1-29 Mutarama 2025 mu gihe abandi ari ukuva ku wa 30 Mutarama - 5 Gashyantare 2025 no kuva ku wa 6-12 Gashyantare 2025.

Ushaka guhatanira itike anyuze kuri telefone akoresha nimero ‘+250 790 008 555’ akohereza ubutumwa kuri WhatsApp buvuga ngo ‘I’m ready to take action’, agakurikiza amabwiriza.

Move Afrika yatekereje ku badafite ubushobozi bwo kwitabira igitaramo cyatumiwemo John Legend
Bwa mbere John Legend azataramira i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .