Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Morocco Omari yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umubyeyi we mu Mujyi wa Kigali arangije agira ati “Cyera kabaye, nabashije kugeza umubyeyi wanjye ku butaka bw’amavuko.”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Morocco Omari yavuze ko umubyeyi we yishimiye gusura u Rwanda ku nshuro ye ya mbere.
Ati "Yishimiye gutembera u Rwanda kuko yari inshuro ye ya mbere kandi rwose yizihiwe."
Omari asanzwe asura u Rwanda ndetse yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Isabelle Masozera muri Gicurasi 2017, ari nabwo yavuze ko ‘afata iki gihugu nk’urugo rwe rwa kabiri’.
Morocco yavukiye muri Chicago, Illinois ariko afite ibisekuru muri Afurika yo hagati. Yamenyekanye cyane mu zindi filime zakunzwe nka ‘Chicago Fire’ yaciye kuri NBC, Prison Break, Homeland, Malcolm & Eddie, Early Edition, NCIS (yaciye kuri CBS), The Beast, 24 n’izindi.
Mu zo yayoboye, harimo Good Intentions, (Mis) Leading Man, and Mission Mom: Possible. Uyu mugabo avuga ko afite inzozi zikomeye zo gukomeza kwigisha Isi ayihindura nziza biciye mu buhanzi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!