00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Moriah ifasha abarimo Gahongayire yinjiyemo Manzi Olivier wamamaye muri ‘Icyo Yavuze’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 October 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Sosiyete ya Moriah Entertainment isanzwe ifasha abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakomeye, yasinyishije Manzi Olivier wamenyekanye mu myaka isaga itandatu ishize akaza kuburirwa irengero imugarura mu muziki yitwa Manzi Music.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’iyi nzu ifasha abahanzi na Eric Mashukano uyiyobora, rigaragaza ko uyu muhanzi yamaze guhabwa ikaze. Riti “Twishimiye guha ikaze Manzi Olivier ugiye kujya akoresha izina rya Manzi Music mu muziki. Umuramyi utangaje akaba n’umuyobozi wabyo ndetse akaba umunyempano uririmba indirimbo zihimbaza.”

Rikomeza rivuga ko bagiye gufatanya nawe gukora ibihangano bikora ku mitima ya benshi.

Manzi Olivier ni umuhanzi wazamutse neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kubera indirimbo ze nziza ariko nyuma aza kuburirwa irengero.

Manzi Olivier ubu afite imyaka 27 y’amavuko yasoje amashuri yisumbuye mu ishuri rya Groupe Scolaire Remera Protestant aho yize Litterature, Economics & Geography[LEG]. Yatangiye kujya muri studio mu mwaka wa 2013.

Uyu musore atangira gukora umuziki yamenyekanye ku mazina ya M Olivier na Olivier The Legend, gusa aza kubihindura akajya akoresha aye asanzwe.

Yatangiye kumenyekana mu 2016 mu ndirimbo nka ‘Icyo yavuze’ yamamaye cyane, ‘Ingofero’, ‘Wowe gusa’, ‘Uri uwera’ n’izindi nyinshi. Mu 2016 yari mu bahataniraga Groove Award Rwanda mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka, gusa ntiyabashije gutwara igikombe.

Akunze kumvikana avuga ko impano yo kuririmba ayikomora kuri nyina waje kwitaba Imana. Uyu mubyeyi ngo yari umwanditsi n’umuririmbyi w’umuhanga dore ko yaririmbanaga na Mutamuliza Annociata wamenyekanye nka Kamaliza n’abandi bari bakomeye icyo gihe.

Sosiyete ya Moriah Entertainment Group isanzwe ifasha abahanzi bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, barimo Patient Bizimana, Aline Gahongayire, Richard Ngendahayo, Alexis Dusabe, Gaby Kamanzi na Guy Badibanga.

Mu 2022 yari yinjiyemo uwitwa Mbabazi Madine nawe ubafite impano itangaje.

Manzi Music nyuma yo kwinjira muri Moriah bahise banakorana indirimbo yise “Narahindutse”.

Reba indirimbo ‘Icyo Yavuze’ iri mu za Manzi zamenyekanye cyane

Moriah ifasha abarimo Gahongayire yinjiyemo Manzi Olivier wamamaye muri ‘Icyo Yavuze’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .