00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mk Isacco yashyize hanze album yakoze bamwita inkorabusa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 Nzeri 2021 saa 08:42
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyarwanda, Murwanashyaka Isaac ukoresha amazina ya Mk Isacco ukorera umuziki mu Bufaransa, yashyize hanze album ye ya mbere yise ‘On s’amuse’ yakoze acibwa intege na benshi.

Iyi album iriho indirimbo umunani zirimo iyo yise ‘Nonaha’, ‘ Cheza’, ‘Uko Ubikora’, ‘Urampagije’, ‘Inchallah’ , ‘Malayika’, ‘Zunguza’ na ‘On S’amuse’ yanayitiriwe.

Ayihuriraho n’abandi bahanzi batandukanye bakomeye barimo Naza wo mu Bufaransa, Umunya- Guinée Conakry witwa Lil Saako n’abandi.

Mk Isacco yabwiye IGIHE ko akora iyi album yaciwe intege na benshi , bamwe bamubwira ko ari ukuruhira ubusa.

Ati “Nyikora abantu benshi cyane banciye intege birenze ,bambwira ko ndi guta umwanya w’ubusa . Nasaba serivisi umuntu akabwira ngo nta mwanya mfite wo gupfusha ku bintu bidafite icyerekezo. Byarambabaje cyane . Ariko sinacika intege nakomeje gukora ariko mfite agahinda ku bugome bw’abantu cyangwa inshuti zawe za hafi.”

Yavuze ko intandaro yo kwita album ye On S’amuse , yabikomoye ku kababaro yatewe n’abantu bamucaga intege ariko akanga akagera ku cyo we yashakaga n’ubwo byari bigoye.

Ati “ Intandaro yo kwita album yanjye kuriya ni uko umuntu ashobora gukora ikintu ababaye kandi akakigeraho. Iyo intego wihaye uyigezeho urayishimira. nanjye byinshi abantu babonaga ntageraho nabigezeho ,kandi ndabyishimiye muri iyo ndirimbo nitiriye album.”

Indirimbo z’iyi album ziboneka ku mbuga zose zikomeye zigurisha indirimbo zirimo Spotify, Deezer, Apple Music n’izindi. Inshyashya zitarageraho uyu muhanzi ateganya kuzishyira hanze ziri kumwe n’amashusho yazo.

Iyi Album izamurikwa tariki 16 Ukwakira 2021 mu gitaramo Mk Isacco azakora afatanyije Samy Diko uri mu bahanzi bo muri Cameroun, uzaba yizihiza isabukuru y’imyaka 22 amaze mu muziki.

MK Isacco ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bakorera umuziki muri Diaspora. Aririmba muri RnB ndetse na Dancehall yatangiye umuziki mu 2012 abarizwa mu itsinda rya IC-KS. Mu 2015 nibwo yahisemo gutangira kwikorera umuziki ku giti cye.

Yasohoye indirimbo ye ya mbere mu 2017 ubwo yakoraga iyo yise ‘Nonaha’, mu 2018 akora iyo yise ‘Cheza’, ‘Uko ubikora’ mu 2019 ndetse yaherukaga gushyira hanze iyo yise ‘Urampagije’ yasohotse mu 2020.

Yahuriye ku rubyiniro n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo Dadju, Serges Beynaud, Soun Bill, Bramsito n’abandi. Mk Isacco yatwaye ibihembo bitandukanye kandi birimo umuhanzi mwiza w’umunyafurika muri Diaspora. Yanatowe nk’umugabo witwaye neza mu 2016 mu bihembo bya Nshuti Awards.

Reba zunguza indirimbo Mk Isacco aheruka gushyira hanze

Mk Isacco ni umwe mu bahanzi bahagaze neza bakorera umuziki hanze y'u Rwanda
Mk Isacco yashyize hanze album nyuma y'imyaka itanu atangiye umuziki
Mk Isacco yashyize hanze album yakoze bamwita inkorabusa
Uyu muhanzi ateganya kumurika iyi album mu gitaramo azakora ku wa 16 Ukwakira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .