Miss Yasipi Casmir yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 01:55
Yasuwe :
0 0

Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye Igisonga cya Mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019, yagiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa Calabar riteganyijwe mu mpera z’uku kwezi muri Nigeria.

Uwihirwe yahugurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020.

Uyu mukobwa yabonye itike yo guhagararira u Rwanda nyuma y’urugendo rwabaye rwo gushakisha uzaserukira igihugu muri Nigeria, aho azahurira n’abakobwa batandukanye bo mu bihugu bya Afurika.

Uru rugendo rwatangiye ku wa 25 Ukwakira 2020; abakobwa batanu bagatoranywa mu bandi umunani bageze ahabereye igikorwa.

Muri aba bakobwa batanu niho haje kuvamo Uwihirwe Yasipi Casmir ndetse na Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019, aba aribo bajya mu cyiciro cya nyuma cyasabaga gutora hifashishijwe urubuga rwa Miss Africa Calabar.

Mu gutora, ijwi rimwe ryanganaga na $1 akabakaba 1000 Frw. Uwihirwe yagize amajwi 442 mu gihe mugenzi we yari afite 400.

Uyu mukobwa aheruka kubwira IGIHE ko yishimiye kuba agiye guhagararira igihugu, avuga ko azakora uko ashoboye.

Ati “Ni ibyishimo kuri njye. Ndashimira abantu banshyigikiye. Nindamuka ngiye guhagararira u Rwanda nzakora ibishoboka byose byatuma negukana ikamba. Nzitwara neza kandi nzi ko nzagira amanota meza. Ariko nkasaba n’Abanyarwanda kunshyigikira.”

Uyu mwaka iri rushanwa rizaba ku wa 27 Ukuboza, ariko aho rizabera nta bantu bazaba barimo ahubwo abashaka kurikurkirana bazishyura amafaranga kugira ngo barirebe binyuze ku rubuga rwaryo.

Uwihirwe uhagarariye u Rwanda azaba ahanganye n’abandi bakobwa 19 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Si ku nshuro ya mbere u Rwanda rugiye kwitabira iri rushanwa ry’ubwiza kuko Muvunyi Tania yerekeje muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2019 ubwo ryabaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Yitabiriye iri rushanwa asimburayo Irebe Natacha wari wahagarariye u Rwanda mu 2018 agataha nta gihembo ahawe. Mu 2017 bwo, Muthoni Fiona Naringwa waserukiye u Rwanda mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika yatahanye umwanya wa kabiri mu gihe ikamba ryahawe umukobwa wo muri Botswana witwa Gaseangwe Balopi.

Bose bajyagayo nta buryo bwabaye buzwi bwo gutoranya, ahubwo bavuganaga n’abategura irushanwa bakajyayo badahatanye, bitandukanye n’uko byagenze ubu.

Iri rushanwa ribera muri “Cross River State” imwe muri Leta zigize Nigeria. Mu mwaka ushize, ryegukanywe na Irene Ng’endo Mukii wari uhagarariye Kenya. Umukobwa wegukana iri rushanwa ahabwa 35000$ (agera kuri miliyoni 34 Frw) ndetse n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa Ford.

Ubwo Uwihirwe yahagurukaga i Kigali
Uwihirwe agiye guhatana n'abakobwa baturutse mu bihugu bitandukanye
Uwihirwe asaba abanyarwanda kumushyigikira mu buryo ubwo aribwo bwose
Uwihirwe yagiye muri Nigeria guhagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020
Abakobwa 20 barimo na Uwihirwe bagiye guhatanira ikamba rya Miss Africa Calabar
Uko waha amahirwe uyu mukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .