00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miss World: Abahatana bamuritse imyambaro y’umuco w’ibihugu byabo, Ingabire aserukana imikenyero

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 Ugushyingo 2021 saa 03:28
Yasuwe :

Abakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss World bamuritse imyenda gakondo yo mu bihugu byabo, Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda aserukana umukenyero n’umwitero.

Icyiciro cyo kumurika imbyino gakondo mu myambaro y’umuco wa buri gihugu muri Miss World cyabaye ku Cyumweru tariki 28 Ugushyingo 2021.

Abakobwa bahatanira ikamba rya Miss World bakomeje gukora ibikorwa bitandukanye bitanga amanota atuma uwitwaye neza yiyongerera amahirwe yo kuba yakwegukana ikamba.

Uretse imyambaro y’umuco w’ibihugu byabo baserukanye, hakomeje amarushanwa ya ‘Head-to-head challenge’ abahatanira iri kamba bakora binyuze mu matsinda.

Amatora nayo yamaze gutangira, kugeza ubu kugira ngo uhe amahirwe Ingabire Grace uhagarariye u Rwanda birasaba ko ushyira Application ya Mobistar muri telefone hanyuma ugakora ’Like’ ku mafoto uyu mukobwa ashyiraho.

Abakobwa barenga 100 bari guhatana muri Miss World, bamaze iminsi muri Puerto Rico ahari kubera umwiherero w’iri rushanwa rizatanga uwambikwa ikamba ku wa 16 Ukuboza 2021.

Ingabire Grace ufite ikamba rya Miss Rwanda mu 2021 yerekeje muri Puerto Rico ku wa 19 Ugushyingo 2021.

Amwe mu mafoto y’abakobwa bari muri Miss World bamuritse imyambaro y’umuco w’ibihugu byabo

Shudufhadzo Musiḓa ahagarariye Afurika y'Epfo muri Miss World
Uhagarariye Chile ni uku yari yambaye
Umukobwa uhagarariye Argentine muri Miss World ni uku yaserutse
Mu muco wa Columbia ni uku barimba, uhagarariye iki gihugu ni uku yaserutse mu ifatwa ry'amashusho
Ibinezaneza byari byose ku mukobwa uhagarariye Côte d’Ivoire
Umukobwa uhagarariye Tchèque yaserukanye iyi myambaro
Uyu ni umukobwa uhagarariye u Bufaransa. Yari yambaye umwambaro umeze nk'uw'abageni
Uhagarariye Guinée yaserukanye umwenda gakondo w'iwabo
Rashana Hydes uhagarariye ibirwa bya Cayman mu mwambaro w'iwabo
Umukobwa uhagarariye Iceland mu mwenda gakondo w'iwabo
Umunya-Korea yaserukanye umwenda w'umuco w'iwabo
Uhagarariye Madagascar muri Miss World
Karolina Vidales uhagarariye Mexique
Annerie Maré uhagarariye Namibie
Karolina Bielawska uhagarariye Pologne yaserukanye umwenda w'umuco w'iwabo
Ingabire Grace yaserutse yakenyeye
Khailing Ho ahagarariye Singapore
Uyu mukobwa ahagarariye u Buhinde

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .