Ibi birori byabereye mu mujyi wa Londres mu Bwongereza abakobwa bose batangiye biyerekana mu myambaro n’imbyino z’umuco w’iwabo.
Miss Nimwiza Meghan yaserutse akenyeye bya Kinyarwanda abyina indirimbo ya Kinyarwanda “None twaza”.
Nyuma hatangajwe abakobwa 40 bagomba gukomeza mu cyiciro gikurikira bityo 80 baba basezerewe gutyo.
Muri 40 hatoranyijwemo 12 bagomba gukomeza mu cyiciro gikurikira, aha hakaba hakomeje abahagarariye ibihugu; Kenya, Nigeria, Brazil, Mexico, u Buhinde, Nepal, Philippines, Vietnam, Jamaica, u Bufaransa, u Burusiya na Cook Islands.
Muri 12 hahise hatoranywamo batanu ba mbere, aha hakaba hajemo uwo muri Nigeria, Brazil, u Buhinde, Jamaica n’u Bufaransa.
Abakobwa batanu ba mbere babajijwe n’abagize akanama nkemurampaka buri umwe agasubiza ukwe ari nako bahabwa amanota.
Toni-Ann Singh wo muri Jamaica wifashishije indirimbo ’I have nothing’ ya Whitney Houston niwe wegukanye ikamba ry’uwarushije abandi kugaragaza impano.
Umunya Nepal we yegukanye ikamba ry’umukobwa w’ubwiza bufite intego. Igisonga cya kabiri yabaye umukobwa wo mu Buhinde mu gihe igisonga cya mbere yabaye uwo mu Bufaransa.
Muri rusange irushanwa rya Miss World 2019 ryegukanywe n’umukobwa wari uhagarariye igihugu cya Jamaica, Toni-Ann Singh.






TANGA IGITEKEREZO