Miss World: Nimwiza yabuze amahirwe mu itsinda rye mu cyiciro cya ‘Head to Head Challenge’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Ukuboza 2019 saa 06:49
Yasuwe :
0 0

Nimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda muri Miss World mu 2019 ntabwo yabashije kwitwara neza mu cyiciro cya ‘Head to Head challenge’.

Mu bakobwa batangajwe ko batsinze ntabwo uhagarariye u Rwanda arimo, kuko mu itsinda rya 17 Nimwiza Meghan arimo umukobwa wo muri Philippines ariwe wahize abandi.

Nimwiza muri Miss World ari mu itsinda rya 17 aho ari kumwe n’abakobwa barimo uwo muri Aruba, Philippines, République Dominicaine na Ghana.

Uyu mukobwa muri Miss World yerekanye umushinga ujyanye n’ubwiza bufite intego (Beauty with Purpose project) wo guhangana n’imirire mibi ku bana bato kuko yanga urunuka kubona umwana ubabaye.

Ati “Nkunda abana cyane, nkunda kubareba. Bibabaza umutima wanjye iyo mbonye umwana yahuye n’ingorane, afite ikibazo cy’imirire kuko buri gihe iyo mbonye umwana nongera gutekereza kera ibyo nakoze ngana nkawe n’aho nari ndi kandi ntabwo nshaka ko umwana nakura azajya yibuka ahahise he mu mutwe we akibuka ibibi. ”

Guha amahirwe Nimwiza Meghan muri iri rushanwa bisaba ko umuntu akora ‘download ya Application’ yitwa Mobstar unyuze hano https://mobstar.app.link/r2A6Twd9V1 ugakurikiza amabwiriza, ukajya no ku mbuga nkoranyambaga za Miss World ukajya utanga ibitekerezo ku mafoto ye yashyizweho ukanakunda (like).

Ibirori byo gutanga ikamba rya Miss World bizaba ku wa 14 Ukuboza 2019 ahitwa Excel i Londres, bizasusurutswa n’abahanzi bakomeye mu Bwongereza. Ibi birori bizatambuka kuri shene ya televiziyo yitwa London Live.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro enye; mu 2016 hagiyeyo Mutesi Jolly, mu 2017 hajyayo Iradukunda Elsa, mu 2018 hagiyeyo Iradukunda Liliane na Nimwiza Meghan waserukiye igihugu uyu mwaka.

Ikamba rya Miss World ry’umwaka ushize rifitwe n’umukobwa ukomoka muri Mexique witwa Vanessa Ponce ari na we uzaryambika uzaritwara hagati ya Nimwiza Meghan na bagenzi be.

Irushanwa rya Miss World riri kuba ku nshuro ya 69, ryitabiriwe n’abakobwa bo mu bihugu 120.

Miss Nimwiza Meghan ubwo yasobanuraga umushinga we

Reba amashusho ya Miss Nimwiza ubwo yasobanuraga umushinga we


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza