Iri rushanwa riri kubera mu mujyi Londres, byitezwe ko rigomba kurangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019 ahagomba kurara hamenyekanye uwegukana ikamba.
Nimwiza Meghan wari uhagarariye u Rwanda ni umwe mu bakirihatanira, mu gihe cy’ukwezi arimazemo gusa hari ibyo abanyarwanda bazajya bamwibukiraho.
Uyu mukobwa hari ibintu bitanu by’ingenzi azibukirwaho n’Abanyarwanda muri iri rushanwa;
Yatoranyijwe nk’ugomba kuvugira abandi ubwo bahuraga n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth
Hari tariki 6 Ukuboza 2019 ubwo abakobwa bahatanye muri Miss World 2019 bakirwaga n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Miss Nimwiza Meghan niwe wahawe ijambo mu izina ry’abahatanira ikamba.
Iki gihe yahagarariye abandi avuga ijambo mu izina ryabo.
Yashyizwe mu bakobwa 20 bafite uburanga bufite intego
Umushinga Nimwiza Meghan yaserukanye wo kurwanya imirire mibi mu bana ni umwe muri 20 ya mbere yatoranyijwe ituma yinjira mu bakobwa 20 b’ubwiza bufite intego.
Nubwo yabashije kwinjira mu bakobwa 20 b’ubwiza bufite intego ntiyaharenze kuko atagaragaye mu icumi ba mbere.
Yagaragaje impano ye mu kuririmba
Umukobwa witwa Nyekachi Douglas uhagarariye Nigeria muri Miss World 2019, yashimye bikomeye ubwiza bwa Nimwiza Meghan bwo ku mutima no ku mubiri anavuga ko afite ijwi ryiza ryo kuririmba rikwiye kumvwa n’Isi yose.
Si uyu gusa wanyuzwe n’impano yo kuririmba Nimwiza Meghan yagaragaje kuko no ku mbuga nkoranyambaga abanyuranye bagiye bagaragaza kunyurwa n’uburyo uyu mukobwa yaririmbye.
Yamamaje ibikorerwa mu Rwanda
Nimwiza Meghan ubwo yitabiraga Miss World 2019 ibintu byose yitwaje ndetse yanifashishije mu irushanwa byakorewe mu Rwanda ndetse akanagaragaza ubwiza bwabyo.
Urugero rwa hafi ni umwambaro yakoranye muri Head to Head Challenge wakorewe mu Rwanda, ibi byose akaba yarabikoze mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda.
Yagaragaje neza umuco w’u Rwanda
Miss Nimwiza Meghan yagaragaje umuco Nyarwanda mu irushanwa rya Miss World 2019, aho yagiye agira amahirwe hose yo kugaragara cyane ko biba atari ibintu byoroshye.
Ubwo yagiraga amahirwe yo kuvugira abandi imbere y’Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth byari gushoboka ko agenda yarimbye bisanzwe, icyakora Nimwiza Meghan yahisemo kugenda akenyeye nk’umunyarwandakazi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2019 nibwo hatangazwa uwegukanye ikamba rya Miss World 2019, buri umwe mu bakobwa bagera ku 120 bitabiriye afite amahirwe yo kwegukana iri kamba.



TANGA IGITEKEREZO