Mu mpera z’icyumweru cyasojwe ku wa 9 Werurwe 2025, abahagarariye umuryango wa Dylan Ngenzi bagiye kwa Uwase Raissa Vanessa bajya gufata irembo.
Miss Vanessa yambitswe impeta na Dylan Ngenzi ku wa 27 Nzeri 2024, ni nyuma y’igihe bari mu rukundo binjiyemo Uwase Raissa Vanessa amaze kwerura ko umusore bari bamaranye igihe batandukanye.
Ni urukundo ariko n’ubundi yari yarinjiyemo nyuma yo gutandukana na Kabalu Putin wari waramwambitse impeta mu 2019 baza gushyira akadomo ku nkuru y’urukundo rwabo mu 2021.
Uyu na we bari batangiye gukundana nyuma y’uko Miss Vanessa yari amaze igihe atandukanye na Olivis wamenyekanye mu Itsinda rya Active.
Miss Uwase Raissa Vanessa ni umukobwa wambitswe Ikamba ry’Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!