Mu masaha ashize mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda hadutse inkuru zivuga ko Miss Vanessa yaba agiye gukora ubukwe n’umuherwe Putin Kabalu ndetse ko buzaba muri Mutarama 2021.
Miss Vanessa uherereye muri Tanzania aho yagiye gusura umukunzi we, yabwiye IGIHE ko nta bukwe afite ndetse ko ayo makuru yatangajwe ari ibihuha.
Ati "Nta gahunda ndapanga y’ubukwe. Ndacyari mu bindi ntakinyihutisha, ni njya gukora ubukwe abo nshaka ko babimenya bazabimenya.”
Usibye guhakana iby’ubukwe, Miss Vanessa amaze iminsi atambara n’impeta yambitswe n’umukunzi we. Yatangaje ko iyi mpeta yayobewe aho yayitaye.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabiri ubwo yaganiraga n’abakunzi be yifashishije Instagram yagize ati ati "Nayiburiye muri Tanzania, namaze iminsi myinshi mu nzu ntayambaye ngiye gusohoka ndayibura. Ntegereje indi nzahabwa mu minsi ya vuba.”
Muri Nzeri 2019 nibwo Miss Vanessa yambitswe impeta n’umukunzi we Putin Kabalu.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!