Miss Vanessa n’umunyemari uheruka kumwambika impeta bagiye kwiyungira hanze y’u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 Kanama 2020 saa 03:06
Yasuwe :
0 0

Miss Vanessa Raïssa Uwase wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda mu 2015, yagiye muri Tanzania kureba umuherwe Putin Kabalu ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wamwambitse impeta y’urukundo mu mpera za 2019; kugira ngo bacoce amasinde yari ari mu rukundo rwabo.

Uyu mukobwa yafashe rutemikirere mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru aho yasanze umukunzi we muri Tanzania ngo banoze ibyari bimeze iminsi bitagenda neza mu rukundo rwabo.

Aba bombi bari bamaze iminsi batandikirana bagaragarizanya amarangamutima ku mbuga nkoranyambaga, bombi bifashishije Instagram bagaragaje ko bari bakumburanye.

Miss Vanessa yerekeje ku kibuga cy’indege atwawe na murumuna we Lise Nelly Umutoni.

Putin Kabalu niwe wabanje kwandika ku rukuta rwe, ashyiraho ifoto ya Vanessa ari mu ndege arangije ati “Si njye urarota ungezeho nkakubona.” Uyu mukobwa nawe arangije ati “Nanjye rukundo wanjye. Turabonana mu kanya gato.”

Mu minsi yashize urukundo rw’aba bombi rwajemo agatotsi biturutse ku wundi mukobwa, nawe uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga wari uri gukururana n’uyu mugabo wambitse impeta Miss Vanessa.

Ibi byarakaje cyane uyu mukobwa ahitamo kuba ahagaritse umubano we n’uyu mugabo wari umaze iminsi amuhaye imodoka.

Miss Vanessa Raïssa Uwase yahise ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ubutumwa bwose yari akunze gushyiraho yishimanye n’umukunzi we amushimagiza arabusiba, ndetse anamukura mu bantu akurikira.

N’uyu mugabo nawe yahise areka gukurikira uyu mukobwa gusa we ubutumwa yagiye ashyiraho bwa Vanessa ntiyabusiba.

Ku wa 13 Nzeri 2019, nibwo Miss Vanessa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko yambitswe impeta y’urukundo, mu butumwa bwaherekejwe n’ifoto yambaye impeta, yarangiza, ati ‘yego’ ashyiraho amazina y’uyu mugabo wamwambitse impeta.

Mu Ukwakira umwaka ushize, Uwase yari yahishuye ko muri uyu mwaka aribwo yateganyaga gukora ubukwe n’uyu muherwe, ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda.

Putin Kabalu si mushya mu rukundo n’abakobwa bameze nka Vanessa

Putin Kabalu si mushya mu rukundo n’abakobwa bazwi cyane kuko yigeze no gukundana n’umukinnyi wa filime wo muri Tanzania Jacqueline Wolper wahoze ari umukunzi wa Harmonize.

Uyu mugabo byageze aho atungura Jacqueline Wolper amwambika impeta y’urukundo amusaba ko bazaba ubuziraherezo, ariko ibyabo byayonze nk’isabune.

Mu 2016 Take One cya Clouds TV yavuze ko we na Putin Kabalu batandukanye bitewe no kumuca inyuma. N’ikiniga ati “Yarambabaje kuko ni umuntu nizeraga cyane ku buryo abamuvugagaho ibintu bibi twahitaga ducana umubano.”

Muri iki kiganiro Wolper yavuze ko yakundanye na Putin Kabalu bikagera aho kumwambikira impeta imbere y’ababyeyi ndetse bakumvikana ibijyanye n’ubukwe birimo n’inkwano.

Ngo icyo gihe, Putin Kabalu yasabye ababyeyi ba Jacqueline Wolper ko bajyana muri Afurika y’Epfo aho yamubwiraga ko agiye kumurihira ishuri, bagezeyo ntiyiga ahubwo ahinduka nk’umugore we.

Jacqueline Wolper yavuze byabaye bibi cyane atangiriye kumenya ko uwo yafataga nk’umugabo we, ari gukururana n’umugore wundi babyaranye yari azi ko aba muri RDC ndetse batandukanye.
Jackline Wolper yavuze ko Putin Kabalu yamuteshaga umutwe mu rukundo byageze aho akunda kwiyahuza inzoga kugira ngo yiyibagize ibibazo.

Ngo umunsi umwe yaranyweye arasinda cyane, uyu mugabo aramufatirana amwambura ubusa buri buri amufata amashusho n’amafoto akoresheje telefone. Ati “Hari umunsi nigeze gusinda cyane, bamubwira aho ndi, araza aramfata anjyana mu rugo ankuramo imyenda yose nambara ubusa nicara ku gitanda cye, nari nasinze sinari inzi ibyari kuba.”

Nyuma y’ibyumweru bibiri bamaze gutandukana, Putin Kabalu yandikiye uyu mukobwa amubwira ko agiye kumukorera ibintu bizatuma Tanzania yose yumirwa, birangira ashyize hanze aya mashusho.

Miss Vanessa n'umukunzi we bari bamaze iminsi badacana uwaka
Miss Vanessa wasabwe n'ibyishimo ubwo yambikwaga impeta yari amaze minsi mu gahinda
Miss Vanessa yagiye kureba umukunzi we muri Tanzania ngo biyunge
Miss Vanessa yari amaze iminsi atameranye neza n'umukunzi we Kabalu
Wolper ni umwe mu bakobwa bigeze gushyuha mu rukundo na Putin Kabalu
Wolper yakundanye igihe kinini na Putin Kabalu urukundo rwabo ruza kurangizwa n'amarira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .